Minisitiri Vincent Biruta yasubije umuturage wagaragaje ibibazo bibangamiye Za Kasho nko kutagira ubwiherero.

Ministiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Honorable Vincent Biruta yasubije umuturage wamugejejeho icyifuzo cy’ibibazo by’uruhuri bibangamiye abafungirwa muri za Kasho nko kutagira ubwiherero buhagije,no gufasha ukeneye kubujyamo,uburyo umuntu atabwa muri yombi ntibihite bikenyeshwa umuryango ndetse n’abaturage babangamirwa n’umwanda uva muri za transit center,maze amusezeranya ko bigiye kugenzurwa Kandi bigakemurwa vuba.

Ni ubutumwa bwanditswe n’umwe mu bakoresha urubuga rwa X witwa Emma @manu_manl aho tariki ya 27 Kanama yanditse Twitter asaba Ministiri w’umutekano w’imbere mu gihugu ko yagira icyo akora hakajyaho amabwiriza agena uko Kasho zose zagira ubwiherero, kuko bibabaje gufunga umuntu hanyuma akagenerwa kujya mubwiherero rimwe ku munsi. Ibi akaba asanga bidakwiye kuko umubiri ntawuwutegeka.

Yagize Ati:”waruziko haraho bajyana imfungwa ku bwiherero ziri Ku murongo umwe zose zihagaze hejuru y’ubwicayeho hadafunze zimusaba kugira vuba kugira ngo nundi ajyeho.”
Uyu muturage akomeza agaragaza ko usanga imfungwa zogera hamwe zambaye ubusa,aho nka saa 5am usanga imfungwa zirigukoropa aho zirara kugira ngo haze kuboneka aho kwicara Kandi bamwe nta n’ibyaha bikomeye bafite.

Mu byifuzo uyu muturage yagaragarije Ministiri yasabye ko abona ukekwa yajya afatwa n’inzero zibishinzwe ndetse umuryango we ugahita umenyeshwa, dore ko byakuraho guhangayika hibazwa aho yatwawe, kuko abamutwaye baba bativuze bityo bikaba byakuraho ababyita gushimuta Kandi Umukuru w’Igihugu amaze kugeza u Rwanda Ku rwego nta muntu wagakwiriye gushimutwa.

Nkuko byagaragaye mu nyandiko ye yasoje asaba Ministiri ko kubera uburyo byagaragaye ko akemura ibibazo neza muri za minisiteri yagiye anyuramo yanareba uburyo umwanda uva mu ma transit center yegereye Abaturage wakumirwa kuko nk’abatuye I Gikondo batahwemye kugaragaza ikibazo cy’umwanda uva mu bwiherero iyo baviduye nyamara umujyi wa Kigali ukabyima amatwi.

Ni ibyifuzo byakiriwe neza ndetse binashigikirwa n’abakoresha urubuga rwa X aho bagaragazaga ko ibi bibazo Koko bibangamiye abantu baba bafungiye muri za Kasho,ko bikwiye gukemurwa kuko aho igihugu kigeze Atari aho ufungiye muri Kasho yajya gukorera ibikomeye,yewe n’ibyoroshye mu ndobo bakunze kwita Uruhonjo kuko bikurura indwara dore ko iyo ndobo iba irimo imbere muri Kasho babana nayo.

Ibi byatumye mu gihe kitageze Ku masaha 2,bitangajwe Minisiteri Vincent Biruta nawe abinyujije Ku rukuta rwe rwa X asubiza uyu muturage amwizeza ko ibi bigiye kugenzurwa Kandi bikakemuka vuba.

Ubutumwa bwa Minisitiri Biruta bwakiriwe neza n’abatari bake bahise bamushimira uburyo yita Ku bibazo by’abaturage Kandi ko ibyo akoze bitanze icyizere cy’uko gahunda ya Leta ari Umuturage Ku Isonga.Minisitiri Vincent Biruta ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *