AUSTRALIA: Umuhanzikazi Joy Key agiye gushyira hanze indirimbo ishimira Paul Kagame yise “IBANGA”

Umuhanzikazi wavukiye mu Rwanda akabasha Kubona amahirwe yo kwerekeza muri Australia witwa UWIZEYE Joyce uzwi cyane kumazina y’ubuhanzi nka “JOY KEY” Yashyize hanze indirimbo yamajwi yise “IBANGA”.

JOY KEY washyize hanze indirimbo itaka Nyakubahwa wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yise I
“IBANGA”

Ubwo yaganiraga na RWANDATODAY, yadutangarije ko yahisemo gushyira hanze iki gihangamo bitewe nuko Nyakubahwa wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakoze byinshi byiza bitandukanye yakoreye abanyaRwanda.

Yagize ati:”Icyatumye mpitamo kwandika iyi ndirimbo ko kwari kugira ngo nshimire Nyakubahwa wa Repubulika watuvanye mu kaga, mu bibazo, mu bwigunjye akaduhesha umutekano mwiza niyo mpamvu nahisemo kujya muri studio ngo mushimire mbinyujije mu ndirimbo aho nashyizemo ijambo namutuye ngira nti”Abavuka i Rwanda dufite ibanga tugendana intore izirusha izindi intambwe uri rudasumbwa”.

JOY KEY ugiye gushyira hanze iyi ndirimbo irimo amagambo meza cyane yo gushimira Nyakubahwa wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Iyi ndirimbo uyu muhanzikazi yakoze, yakozwe na Producer Iyzo Pro ukomeye cyane mu Rwanda wanakoze ibihangano byinshi byakunzwe ndetse na Kano kanya akaba agikomeje kubica bigacika.

Mu kugirango abashe kumurika kumugaragaro iyi ndirimbo, azayiririmba mugitaramo kizabera muri Australia cyiswe: Intsinzi Celebration, Harvest (Umuganura no Kwibohora) aho uyu muhanzikazi JOY KEY azaba Ari kumwe n’abandi bahanzi harimo UMUTARE GABY, AIDAN T KAY na MANZI DBEST.

Twamenye amakuru ko muri iki gitaramo ko hazaba hacurangwamo ubwoko butandukanye bw’imiziki harimo nkiyitwa: Afrobeats,Amapiano,Uk Drill,Dancehall,Rnd na Afro Gako. Ugeze kumuhanda witwa 109 Golda Ave,Salisbury Qld Brisbane. Kwinjira bikazaba Ari 50$ ugahabwa icyo kunywa n’ibyo kurya ukimara kugera kumuryango.

Affiche yamamaza uyu muhango

Tugana kumusozo twabasha kubatangariza abateguye iki gikorwa ko harimo: RCA PRESENT na BRISBANE COMMUNITY, AFROVIBES.AUS bafatanyije na EAST AFRICA FESTIVAL IN QLD.

Uyu muhango wo kwizihiza Umuganura no Kwibohora bizabera muri Australia Taliki ya 31 Kanama 2024 ku isaha ya 05PM na 01PM tukaba twababwira ko uwaba ashaka gukoresha booking ko yahamagara kuri 0421422306 na 0475564561.

Kugura ama ticket nugusura website yitwa www.eventbrite.com

 

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA MU RWANDA +250788625932

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *