Gakenke:Hasojwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere “JADF”

Mu karere ka Gakenke hasojwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF) kuri uyu wa 30 kanama 2024.

Ni imurikabikorwa ryari rimaze iminsi 4 ribera muri centre ya Gakenke, rikaba ryaratangiye tariki 27 kanama 2024 ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu’.

Umuyobozi wa DJAF mu Karere ka Gakenke HAFASHIMANA Valens yavuze ko iri murikabikorwa ari imwe mu nkingi z’imiyoborere myiza aho buri wese asabwa kugaragaza ibyo akora ndetse ashimira buri wese warigizemo uruhare kugira ngo rigende neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke MUKANDAYISENGA Vestine yavuze ko iri murikabikorwa rigamije kugaragariza abatuye aka Karere serivisi n’ibikorwa bitandukanye by’inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, ibigo by’imari n’iby’ubucuruzi, ibigo by’ubwishingizi, Amakoperative n’abandi. Yashimiye abafatanyabikorwa uruhare bagira mu gushyigikira gahunda za Leta zitandukanye zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abatuye mu Karere ka Gakenke.

Shimirwa David, wari uhagarariye ikigo MEGI gikorera amatara mu Karere ka Gakenke, wanavuze mu izina ry’abamurikaga ibikorwa, yashimiye ubufatanye buri hagati y’Akarere, avuga ko butanga icyizere ko hari byinshi kandi byiza bizagerwaho birimo kuzamura imibereho y’abaturage, guhanga imirimo no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Uyu rwiyemezamirimo Kandi yasabye ko iri murikabikorwa ryajya riba kabiri mu mwaka kuko hari byinshi baryungukiramo.

Guverinoma yemeje gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2) igaraza ko mu myaka itanu iri imbere mu Rwanda hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

 

Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Gakenke (JADF) bamuritse ibikorwa binyuranye birimo iby’ubuhinzi, ubukerarugendo, imideri, ibijyanye na serivisi n’ibindi.

Hatanzwe Certificate n’imidari ku bitabiriye imurikabikorwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *