NGOMA: NDABUC Vocational Training Center yashyize hanze itangazo ko yatangiye kwandika abanyeshuri mu masomo atandukanye

NDABUC Vocational Training Center iributsa abifuza kwiga imyuga mu gihe cy’umwaka wa 2024/2025 ko kwiyandikisha byamaze gutangira ndetse banabasha gushyira hanze amasomo bazigisha bishyirwa mu itangazo rimenyesha.

Amakuru ajyanye no kwiyandikisha kujya kwiga muri NDABUC Vocational Training Center twayatangarijwe n’umuyobozi bwishuri ko bakeneye abanyeshuri ngo baze babashe kwiyandikisha bahabwe ubumenyi butangwa Niki Kigo gikorera mu Karere ka Ngoma ndetse banabasha kuduha ibyo umunyeshuri ushaka kuza kuhiga ibyo agomba kuza yitwaje.

Yagize ati:”Ibisabwa kugira ngo umunyeshuri abashe kwiyandikishe biri mu itangazo rimenyesha twashyize hanze ndetse n’amafaranga yo kwiyandikisha nayo Ari muriryo tangazo ndetse n’ibindi byose akwiye kumenya birimo amatariki yingenzi yo gutangariraho akanabasha guhitamo isomo rimunyuze kandi yishakira nibyo akwiye kuza yitwaje”.

Abanyeshuri bahiga barya neza cyane dore bafite n’imirima myinshi bahingamo imboga kugira ngo babashe kurya indyo yuzuye
Umunyeshuri wiga ibyo gukora intweko nshya ahava azi gukora ubwoko bwose bwinkweto zambarwa
Iki Kigo cyigisha amasomo atandukanye harimo nkubudozi nabwo abahasoje bahava bazi kudoda moderi nyinshi zitandukanye zimyenda
Iki Kigo iyo ukigezemo uhasanga isuku iri ku rwego rwo hejuru ndetse ukanasanga n’aho abanyeshuri barira ndetse n’aho baryama hafite isuku nziza cyane
Itangazo rimenyesha wasoma ukabasha kumenya amategeko n’amabwiriza yiri shuri byimbitse
Itangazo rimenyesha ryashyize hanze Niki Kigo cyigisha ibyerekeranye n’imyuga

 

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA JR. +250788625932/+250729506603

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *