Abantu 45 bari mu gatsiko kiyise Abameni bakurikiranweho kwiba asaga miliyoni 400 kuri telephone.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwerekanye abantu 45 bakurikiranweho ubutekamutwe bakiba amafaranga y’abantu aho bari bamaze kwiba arenga Miliyoni 400 z’amanyarwanda.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 09.09.2024 Ku bufatanye bwa RIB na Polisi y’igihugu herekanywe agatsiko k’abajura 45 biyita “Abameni”, bibaga bakoresheje ubushukanyi bakiba abantu amafaranga cyane cyane kuri Mobile Money.
Nkuko umuvugizi wa RIB yabivuze Aba bafashwe bakoreraga mu turere dutandukanye tw’igihugu, aho bakoreshaga amayeri arimo koherereza ubutumwa bugufi abantu babasaba kohereza amafaranga kuri numero runaka, cg kubasaba gukanda imibare itandukanye bikarangira bahinduye umubare w’ibanga cyangwa bohereje amafaranga.
Bakaba bafungiye kuri sitasiyo zitandukanye za RIB, mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rurasaba abaturarwanda kugira amakenga igihe hari ubahamagaye abasaba kohereza amafaranga, kugira ibyo bafungura ndetse no kudakanda imibare babwirwa gukanda. Dr MURANGIRA B.Thierry,Umuvugizi wa RIB
Nkuko byatangajwe k’ubufatanye bwa RIB, Polisi na RURA ko bahagurukiye kurwanya ibyaha bikorerwa kuri telephone, baragira inama abijandika mu bikorwa by’ubujura ko hamwe n’izindi nzego bafatanyije batazahwema kubakurikirana kugirango bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.Agatsiko kiyise Abameni kiba amafaranga yo Ku matelephone.