Musanze: Ishuri rya CBS/ Kinigi ryongeye kwesa umuhigo wo gutsindisha 100% muri uyu mwaka w’amashuri 2024-2025

Ikigo cy’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kizwi nka CBS/ Kinigi( College Bapiste St. Syliveste Kinigi) riratangariza ababyeyi ko ryongeye kwesa umuhigo ritsindisha 100% kandi ko rikomeje kwakira no kwandika abashaka kuryigamo kubera ko ngo imyanya igihari mu ishami ry’ubukerarugendo (Toursim) n’iby’ubutetsi (Food and Beverage Operation).

Nkuko Umuyobozi w’ishuri, Rév. Pasteur NIYIGABA Jimmy Emmanuel yabitangarije rwandatoday.biz ubwo yari igeze kuri iki kigo kimaze kuba ubukombe ndetse kikaba kinabarizwa mu bigo by’indashyikirwa, aho yagaragaje imvo n’imvano y’iri shuri, uko ryatangiye n’urwego rigezemo.

Rév. Pasteur NIYIGABA Jimmy Emmanuel

Yagize ati” Ishuri rya CBS/Kinigi ni ishuri ry’itorero ry’ababatisita mu Rwanda ryashinzwe mu mwaka w’1997 rifite amashami atandukanye ariko ziza guhinduka ubu tukaba dufite amashami abiri ariyo Ubukerarugendo ( Toursim), ubutetsi (Food and Beverage Operation) n’ icyiciro rusange (Tronc Commun) akaba ari n’ishuri rifite abanyeshuri bagera kuri 650 n’abarimu  23.”

Yakomeje avuga n’intego y’ikigo aho yagize ati “CBS /KINIGI ni ikigo gifite intego yo gutanga ubumenyi n’uburezi bufite ireme ku buryo umwana uharangije agomba kwirwanaho mu buzima bwe kandi bitaramusabye igishoro kinini ngo aze kuhiga. Icya kabiri kituranga hano ni ikinyabupfura no gusenga Imana akaba ari nayo nkingi ya mwamba mu gutsinda kwacu.”

Aha na none niho yahereye agaragaza uko imitsindire y’abanyeshuri ihagaze mu iki kigo ko basigaye batsinda 100%.

Yagize ati “Imitsindire mu kigo cyacu ni myiza cyane kuko kuva nagera hano twatangiye gutsindisha ku kigero cya 70% ku buryo umunyeshuri wa mbere mu bukerarugendo cyangwa mu butetsi yagiraga 36 cyangwa 37 ariko kuri ubu tukaba ku mwanya wa mbere tukaba dusigaye tugira 58/60 kuko nko mu mwaka washyize, abujuje byagenze ku 10.”

Ku bijyanye n’abiga mu cyiciro Rusange, yavuze ko aba mbere bakoze mu mwaka wa 2022-2023 batsinze ku kigero cya 89% noneho mu mwaka ushize wa 2023-2024 abana batsinze 100% gusa, dutegereje amanota y’abasoza amashuri yisumbuye.

Rév. Pasteur NIYIGABA Jimmy Emmanuel yakomeje avuga aho bakeneye abana ndetse n’icyo asaba ababyeyi.

Yagize ati “Ubu mu CBS/KINIGI dukeneye abana baza kwiga ubukerarugendo n’ubutetsi mu mwaka wa kane (Level 3) no mu mwaka wa gatanu ( Level 5) ndetse no mu wa mbere no mu wa kabiri mu cyiciro rusange. Gusa, nasaba ababyeyi gukomeza kugirana ubufatanye bwiza n’ikigo, bityo tugakomeza kuba indashyikirwa mu gutanga ubumenyi ku bana b’u Rwanda.”

Nk’uko byanavuzwe n’uyu muyobozi, NIYIGABA Jimmy Emmanuel ngo kwiyandikisha ntibisaba ibintu byinshi uretse kuba ufite indangamanota fatizo ya NESA iriho “Pass” bivuze kuba yaratsinze mu bagomba kwiga muri S1 cyangwa Level 3 kandi ngo bakaba bakira uvuye ahandi aruko agaragaje indangamanota ya NESA n’indangamanota y’ikigo avuyeho mu  mwaka yarangije ndetse yaratsinze neza kuko ngo batakira umwana wirukanwe.

Ariko ngo hari n’uwo bashobora kwakira bitewe n’uburyo babiganiriye n’ababyeyi be kubera ko ashobora kwirukanwa yararenganijwe n’ikigo yigagagaho. Gusa ngo aya ni amahirwe makeya kuko ngo baba bashaka kutazongera gusubira inyuma mu myitwarire ( Discipline).

Rév. Pasteur NIYIGABA Jimmy Emmanuel yasoje avuga ko kwiyandikisha ari ibihumbi bitanu (5000 Frws) kandi ko kuba umwana ahari bifatwa nko kuba mu rugo kubera udushya tw’aho turimo gutozwa ikinyabupfura n’imyitwarire (Politesse et discipline) bitari bya bindi bavuga ngo ni ikigo cyigenga ( Ecole Privée ) kuko ngo bo barayigira ari nayo ituma besa imihigo cyane ko ngo ari n’ikigo gifite ibikoresho byo mu rwego rwo hejuru abana bimenyerezaho umwuga. Uretse n’ibi kandi ngo bafite n’ibibuga by’imikino bibafasha kuzamura impano zabo.

NGIBYO BIMWE MU BIKORESHO BIHAMBAYE BIBAFASHA GUTANGA UBUMENYI BUFITE IREME:

 

Ifoto yerekana amasomo bafite n’imyanya bakeneyemo abanyeshuri n’abashaka kuzana abana bano ngo bahabwe ubumenyi nimero bahamagaraho

 

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA JR. +250788625932/+250729506603

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *