Twinjirane mu birori byo kwizihiza umwaka mushya wa 2017 muri Ethiopia binjiyemo uyu munsi

Uyu munsi ku kirangaminsi cya Ethiopia ni tariki 01 z’ukwezi kwa cyenda mu 2017.

 

Ikirangaminsi – cyangwa kalendari – cya Ethiopia kigira amezi 13, buri kwezi kukagira iminsi 30. Ibi bituma umwaka wabo uba uri inyuma imyaka irindwi kuri kalendari ya Gerigori y’Abaromani ibihugu byinshi ku isi bigenderaho.

 

Uyu munsi batangiye ukwezi kwa cyenda cyangwa Meskerem mu rurimi rwa Amharic rukoreshwa cyane muri iki gihugu, uko kwezi ni ko baheraho babara umwaka mushya.

 

Imwe mu mpamvu bizihiza umwaka mushya mu kwezi kwa cyenda ni uko bemera ko muri uko kwezi ari bwo isi n’ijuru byaremwe.

 

Niba ufite inshuti yo muri Ethiopia cyangwa ikomoka yo wayibwira uti: “Umwaka mushya muhire”, mu ndimi z’ingenzi bakoresha ugira uti:

 

Rihus Hadish Amet – mu rurimi rwa Tigrinya

Melkam Adiss Amet – Amharic

Baga Waggaa Haaraa geessan – Oromo

Ku ifoto (ya Getty) umukobwa wo muri Ethiopia urimo kuvuza ihembe mu birori byo kwizihiza umwaka mushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *