Dore akamaro ko gusomana byimbitse ku bashakanye

Gusomana byimbitse hagati y’abashakanye bitari ku matama cyangwa ku minwa hagati, ni umwe mu miti ivura abagabo bafite ikibazo cyo kurangiza vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina hamwe n’abatagira ubushake bwo gutera akabariro

Inzobere mu miterere n’imibereho ishingiye ku gitsina, Ndayishimiye Benny, yavuze ko gusomana ku bashakanye ari ibyigiciro gikomeye.

By’umwihariko ku bagabo bagira ikibazo cyo kurangiza vuba hamwe n’abafite ikibazo cyo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

Ndayishimiye yagize ati “ Gusomana ku buryo bwimbitse ku bantu bubatse biravura , ni umuti kuri ba bagabo igitsina gitinda gufata umurego , iyo asomye umugore we umwanya munini igitsina gifata umurego , iyo umugabo afashe umwanya wo gusoma umugore we ntahite yihutira guhita akora imibonano ,akaguma mu mwanya wo kumusoma no kumukoraho , ni umuti mwiza “.
Yakomeje asobanura ko gusomana byimbitse (umwanya munini kandi wabyitayeho) ari n’umuti uvura ububabare abagore bagira iyo bari mu minsi y’uburumbuke n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *