Menya inkomoko y’umuco w’ibiganiro mpaka bihuza Abakandida Perezi muri America
Ibiganiro-mpaka kuri televiziyo ku bakandida perezida bihera mu 1960, ubwo John F Kennedy yahatanagana na Richard Nixon.
Ubusanzwe hari umuco ko haba ibiganiro nk’ibyo bibiri cyangwa bitatu mbere y’amatora, hamwe n’ikiganiro-mpaka nibura kimwe ku bakandida visi perezida.
Uwo muco ariko wajemo agashya muri Nyakanga(7) ubwo Joe Biden yivanye mu rugamba rwo kwiyamamaza hashize ibyumweru yitwaye nabi cyane mu kiganiro-mpaka cya mbere na Trump.
Ikiganiro-mpaka cya Trump na Harris cyaje hashize ibyumweru hari ukwibaza niba kizabaho, n’uburyo kizakorwamo.
Trump mbere yari yasabye ko hazaba n’ibindi biganiro-mpaka kuri Fox na NBC News, nubwo Harris we yari yemeye gusa icyo kuri ABC.
Mu butumwa bwe bwo ku wa kane kuri Truth Social, Trunmp yavuze ko mukeba we mbere yari “yanze” gukora ibyo biganiro bindi.
Ibarurishamibare ry’ikigo cy’ubusesenguzi Nielsen ryerekana ko abantu miliyoni 67 barebye kiriya kiganiro-mpaka kirimo kuba, umubare urenze miliyoni 51 barebye icyo muri Kamena cya Trump na Biden.
Amakusanyabitekerezo agaragaraza ko Trump na Harris begeranye cyane muri leta z’ingenzi zitagira uruhande ruba ruzwi mbere ko zizatora za Pennsylvania, Michigan na Wisconsin.
Reuters/Ipsos poll yo ku wa kane yatangaje ko ku rwego rw’igihugu Harris afite amanota atanu imbere ya Trump, mu gihe 53% by’abasubije iryo kusanyabitekerezo bavuze ko Harris ari we watsinze ikiganiro-mpaka cyo ku wa kabiri nijoro.