Donald Trump yongeye gusimbuka urupfu kunshuro ya kabiri

Donald Trump, wahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yahungishijwe igitaraganya, avanwa ku kibuga cye akoreraho siporo, cyitwa Trump National Golf Club, kiri muri West Palm Beach muri Leta ya Florida, nyuma y’urufaya rw’amasasu rwahumvikaniye.

Byabaye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, aho Trump yahise ahavanwa igitaraganya agahungishwa.

 

Umuvugizi we, Steven Cheung, yagize ati: “Perezida Trump ameze neza nyuma y’urufaya rw’amasasu rwumvikanye mu bice yari arimo, nta bindi twakongeraho muri aka kanya.”

Umuhungu wa Trump, Donald Trump Jr yavuze ko Se ameze neza nta kibazo afite kandi inzego z’umutekano muri ako gace zataye muri yombi uwo muntu wakoze icyo gikorwa.

Ibiro bishinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI), byatangaje ko byatangiye gukora iperereza ryimbitse, gusa ariko amakuru akavuga ko urwo rufaya rw’amasasu rwumvikaniye hafi y’aho Trump yari aherereye, atari we wari ugenderewe ahubwo bisa nk’urugomo rusanzwe muri Amerika.

Abashinzwe umutekano babonye umunwa w’imbunda, uhinguka mu byatsi ndetse Trump ntiyari kure ye kuko harimo metero ziri hagati ya 274 na 557.

Abashinzwe umutekano bihutiye guhita barasa ha hantu babonye wa mwicanyi, nawe ahita yiruka ahungira mu modoka, gusa yaje guhagarikwa arafatwa arafungwa.

Trump nawe yahise ahungishwa aho hantu igitaraganya. Umwicanyi yari afite imbunda ya AK-47 na camera nto ya GoPro. Bivugwa ko uwo mugizi wa nabi yitwa Ryan Wesley Routh.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *