Moto yaritwaye abantu batanu yakoze impanuka ikomeye cyane bose bahita bitaba Imana igitaraganya
Moto yari ihetse abagenzi batanu, yakoze impanuka uwari uyitwaye ndetse n’abagenzi batanu bose bitaba Imana harokoka umugenzi umwe nawe wakomeretse mu buryo bukomeye.
Iyi mpanuka y’iyi moto yabaye kuri iki cyumweru 15 Nzari 2024, ubwo yagonganaga n’ikamyo yavaga mu gace kitwa Likoni – Kombini.
Aya makuru yiyi mpanuka yemejwe n’umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Pwani witwa George Sedah, wavuze ko iyi mpanuka yaturutse ku muvuduko ukabije wa Moto yari ihetse abagenzi batanu, maze iza gukongana n’ikanyo maze Motari n’abagenzi batanu bahasiga ubuzima, umugenzi umwe arakomereka bikomeye ubu akaba ariho avurirwa mu bitaro byahitwa Diani Beach.
Uyu Muyobozi wa Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika mu gihe bari mu muhanda.