Hezbollah yahize kwihorera nyuma y’igitero cya 2 yagabweho kigahitana benshi

Ibintu bikomeje kujya habi mu Burasirazuba bwo Hagati nyuma y’uko umutwe wa Hezbollah utangaje ko ugomba kwihorera ku bitero uherutse kugabwaho n’Ingabo za Israel, byishe abarwanyi bawo bagera kuri 37 abandi barenga ibihumbi 2,800 bagakomereka.
Ingabo za Israel zagabye igitero simusiga cyasenye ahantu harenga 100 umutwe wa Hezbollah ukoresha urasa ibisasu, cyane cyane ibijya muri Israel. Iki ni kimwe mu bitero karundura uyu mutwe ugabweho kandi byagutse cyane, kuva intambara hagati ya Israel na Hamas yatangira guca ibintu.
Iki gitero cyaje kiyongera ku kindi Israel yagabye ku byombo by’abarwanyi ba Hezbollah, cyasize cyishe abarenga 37 nyuma y’uko ibyo byombo bibaturikanye, mu gitero Hezbollah yashinje Israel.
Ibi byose ni ibitero bikomeye, byatumye Umuyobozi mukuru wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, atangaza ko bagiye kwihorera, nubwo yanze gutangaza uburyo bizakorwa, amasaha n’aho bizabera.
Uyu mutwe kandi nawo ukomeje kugaba ibitero muri Israel, amakuru akavuga ko uherutse kwica abasirikare babiri b’icyo gihugu.
Magingo aya, haribazwa niba Hezbollah yiteguye kwinjira mu ntambara mu gihe ibikoresho byayo by’itumanaho bidakora, kandi ikaba inaherutse gutakaza benshi mu barwanyi bakuru bayo, bishwe n’iturika ry’ibyombo byabo abandi bagakomereka.