Ese Green card Lottery Niki? Bakina gute iyi tombora? Ese kuki abantu bagerageza ku bwinshi amahirwe yo kujya gutura muri Amerika?
Buri mwaka abanyamahanga ibihumbi 50 bahabwa uruhushya rwo gutura muri icyo gihugu binyuze mu guhabwa Green Card.
Impamvu itumpa benshi bifuza kuva muri afurika yaba ariyihe?
Iki ni ikibazo bamwe bibaza, ariko abagerageza ayo mahirwe bo bakavuga ko cyoroshye kukisubiza.
Benshi icyo bahurizaho mu bisubizo batanga, ni uguhunga ubushomeri n’izindi mpamvu zituma ubuzima bukomera mu Rwanda ndetse no muri afurika muri rusange, bakajya kwiga no gukorera amadolari.
Umutegarugori washoye amafaranga ye ngo bamufashe kuzuza urupapuro rwo kugerageza amahirwe yo kujya gutura muri Amerika n’umuryango we, imyigire myiza y’abana be ni cyo cy’ingenzi cyaba kimujyanye.
Uyu mutegarugori yagize ati: “Si byinshi nzi kuri Green Card kuko nayibwiwe n’inshuti y’umuryango wanjye iba muri Amerika. Icyatumye ntekereza kugerageza amahirwe, ni ukugirango abana banjye bazige neza, kuko uburyo bw’imyigishirize yo muri Amerika butandukanye n’ubw’ino aha mu Rwanda.”
Undi musore wo mu kigero cy’imyaka 24 we yagize ati: “Reba nk’ubu maze imyaka 3 nirirwa ngenda nshaka akazi, aho mbonye ikiraka ugasanga mpembwe nk’50.000 ku kwezi, nyamara muri Amerika ho umuntu arakora agahemberwa umubare w’amasaha yakoze, kandi ugasanga ayo ahembwe ajyanye n’akazi yakoze. Ubu se ni gute ayo mahirwe nayitesha nyabonye?”
Uretse aba, hari n’abagerageza amahirwe yo kujya gutura muri Amerika ngo basangeyo abo mu miryango ya bo basanzwe baba yo, ndetse n’abandi bashaka gukomerezayo amashuri ya bo ya Kaminuza.
Ese ayo mahirwe yo gukina iyi tombora ahoraho?
Amahirwe yo kujya gutura muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu buryo bwa Green Card atangwa rimwe mu mwaka, aho abayakeneye bahabwa ukwezi kumwe kwo kwiyandikisha.
Kwiyandikisha mu kugerageza amahirwe yo guhabwa Green Cards muri uyu mwaka w’2024 bizatangira kuwa 02 Ukwakira.
Hari abakekagako DV Lottery ari uburyo bushya bw’Ubucakara!
Hari abumvaga ko abahabwa Green Cards bajyanwa gutuzwa muri Leta zidatuwe cyane, bakibaza ko ari nka bimwe byakorwaga kuva mu kinyejana cya 15 kugeza mu cya 18, aho Abanyafurika bacuruzwaga bakajyanwa ku migabane itandukanye kugira ngo bakoreshwe imirimo itandukanye mu mwanya w’amamashini cyane ko cyari igihe isi yari itaratera imbere mu byerekerabye n’ikoranabuhanga.
Gusa siko bimeze nk’uko abagerageza ayo mahirwe yo kubona Green Card babihamya, bikanashimangirwa na bamwe mu bamaze kuzibona ndetse banatuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuko ugezeyo ahita atuzwa, akajya ku isoko ry’umurimo kimwe n’abandi banyamerika basanzweyo.
Ese koko hari abajya bahabwa uburenganzira bwo kujya gutura muri Amerika?
Biragoye kumenya umubare w’abagerageza amahirwe yo kubona Green Card, ariko abazihawe bo batangazwa nyuma y’amezi arindwi uhereye igihe itariki ya nyuma yo kwakira amadosiye yagereye.
Dore ikarita ya Green Card uko isa: