Sky way sight as yashyize hanze indirimbo y’abaryohewe n’urukundo-VIDEO

Umuhanzi Sky way sight as yashyize hanze indirimbo nshya yise, “Ndagutsindiye” yo gushimisha abaryohewe n’urukundo.

 

Iyi ndirimbo yagiye hanze mukwezi kwa munane 2024.

Sky way sight as aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Ndagutsindiye” yishimiwe na benshi.

 

Sky way sight as yabwiye Rwandatoday.biz ko ubwo yakoraga iyi ndirimbo, yashakaga gukora indirimbo igaragaza ibihe byiza mu rukundo rw’abantu babiri.

Ati “Buri wese yaba umuhungu cyangwa umukobwa bararyohewe cyane ndetse umwe yumva kubaho mugenzi we batari kumwe bigoye.”

Muri iyi ndirimbo agaruka ku kuba umukunzi we yaramuhisemo mu bandi, umutima arawigarurira awugira uwe bityo ko na we byamuhaye gutuza ndetse ko yamuhaye ubwami mu mutima we.

Sky way sight as avuga ko agomba kwibanda cyane ku bwiza bw’ibihangano. Akorana na Producer Sam muri studio ya Top Hit.

 

Reba hano indirimbo “Ndagutsindiye” ya Sky way sight as:

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *