Umugabo yatawe muri yombi na polisi azira ko inyoni ye ya Gasuku yatumye umuntu avunika
Umugabo wo muri Taiwan, yahanishijwe gufungwa amezi abiri muri gereza no gutanga amande ya miliyoni 3.04 z’Amadorali akoreshwa muri icyo gihugu (ni ukuvuga Amadolari y’Amerika 91.350), nyuma y’uko inyoni ye ya Gasuku, itumye umuntu wari urimo muri siporo yo kwiruka agwa, aravunika.
Ibyo byabereye ahitwa i Tainan, ubwo umugabo witwa Huang yajyanaga Gasuku ze ebyiri ahantu hakunze guhurira abantu baje kuruhuka, abandi bakahakorera siporo. Imwe muri izo Gasuku yahise iguruka igwa ku mugongo w’umuntu wari urimo gukora siporo, maze itangira gukubita amababa cyane, bituma uwo muntu wari uri muri siporo agwa hasi.
Uko kugwa hasi yari arimo kwiruka, ngo byatumye akuka itako ndetse avunika igufa ry’umugongo ku gice cyo hasi, ibyo bibazo byombi yagize bikaba byarasabye ko agomba kujya mu bitaro kandi akamaramo igihe kirekire yitabwaho n’abaganga. Nibyo byatumye arega uwo mugabo wari wazanye izo Gasuku aho bakorera siporo, kugira ngo amuhe indishyi z’akababaro.
Uwo muntu wahuye n’iyo mpanuka yitwa Dr Lin, akaba yarabwiye urukiko rwa Tainan District Court, ko yamaze icyumweru kirenga mu bitaro ndetse amara amezi atandatu atagenda, kandi nk’umuganga ubundi usanzwe uhagarara igihe kinini mu gihe arimo abaga abarwayi, iyo mvune ngo yamuteje ibihombo bikomeye by’amafaranga yagombaga kwinjiza muri icyo gihe cyose, kuko atashoboraga guhagarara akanya kanini nyuma y’iyo mvune.
Umunyamategeko wa Dr Lin, yagize ati, “Ubu ashobora kugenda, ariko iyo ahagaze akamara umwanya, n’ubu bihita bimuzanira ibibazo.”
Nyuma y’uko urukiko rwumvise impande zombi, rwanzuye ko kugwa kwa Dr Lin akavunika byatewe n’uburangare bwa Huang, kuko iyo Gasuku ye yari nini cyane, yagombaga kuba yarafashe ingamba zirinda ko yagira abantu iteza impanuka.
Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko, urukiko rwanzuye ko, “Uwo mugabo wateje impanuka atabishaka bitewe na Gasuku yari yazanye ahantu hahurira abantu benshi kandi ntafate ingamba zibuza ko yahutaza abantu, ahanishwa gufungwa amezi abiri muri gereza, agatanga n’amande ya miliyoni 3.04 z’Amadolari ya Taiwan ($91,350), nk’indishyi y’akababaro kuri Dr Lin, kubera igihombo yagize bitewe n’iyo mvune”.
Uwo mugabo wazanye Gasuku ahahurira abantu benshi zigateza impanuka, avuga ko yiteguye kujuririra icyo cyemezo cy’urukiko, kuko amande yasabwe gutanga nk’indishyi ku mpanuka yatejwe na Gasuku ye, abona ko ari hejuru cyane.