CECAFA U20: U Rwanda rwatangiye rutsindwa
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatangiye imikino ya CECAFA muri Tanzaniya itsinda na Sudan
Uyu mukino wabereye kuri Azam Complex U Rwanda rwatsinzwe igitego kimwe ku busa cyabonetse mu gice cya mbere gitsinzwe na Kapitene wa Sudan Monser Abdo Tiya ku ishoti riremereye yatereye inyuma y’urubuga rw’umunyezamu w’U Rwanda.
Uyu wari umukino wa mbere U Rwanda rukinnye mu itsinda rya mbere ruherereyemo hamwe na Sutan, Tanzaniya, Kenya na Djibut.
Sudan ubu iyoboye itsinda n’amanota 3 naho Tanzaniya ikagira 3 kimwe na Kenya nayo ifite 3 u Rwanda n Djibout nta nota barabona.