Gakenke:Urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga ingufu z’amashanyarazi zingana na megawati 43,5 rugeze ahashimishije rwubakwa

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Madame Mukandayisenga Vestine, yakiriye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Mourice, bakurikirana ndetse bagenzura imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II.
Ku wa 03 Ukwakira 2024 nibwo aba bayobozi bagenzuye imirimo yo kubaka uru rugomero rwitezweho gutanga ingufu z’amashanyarazi zizunganira Igihugu mu gucanira abaturage.
Ubwo basuraga uru rugomero, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Meya Mukandayisenga Vestine n’abo bari kumwe, basobanuriwe banasura ibice bigize uyu mushinga n’ibikorwa bimaze gukorwa, bareba aho imirimo igeze.
Urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga ingufu z’amashanyarazi zingana na megawati 43,5 zizafasha kongera ingano y’amashanyarazi mu Gihugu.
Ruri kubakwa hagati y’Uturere twa Gakenke na Rulindo tw’Intara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Kamonyi k’Intara y’Amajyepfo, rukaba rwubakwa na Sosiyete y’Abashinwa yitwa Sino Hydro Corporation.
Imirimo yo kurwubaka yatangiye mu 2022 bikaba biteganyijwe ko izarangira mu 2026.
Uru rugomero ruzatanga MW 43.5 z’amashanyarazi
Imirimo yo kurwubaka yatangiye mu 2022 bikaba biteganyijwe ko izarangira mu 2026