Umuhanzi Justin w’i Kingogo yashyize hanze Amashusho y’Indirimbo “Turi intare” ivuga imyato Perezida Kagame

Umuhanzi Nsengimana Justin wamenyekanye nka Justin w’i Kingogo uzwi cyane mu ndirimbo zigaruka ku burere mboneragihugu yashyize hanze Amashusho y’indirimbo “Turi Intare” avuga ko ari inganzo yashibutse ku ijambo Paul Kagame yabwiye abanyarwanda ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

 

N’indirimbo yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, tariki 19-10- 2024, itunganyijwe mu buryo bw’amashusho.

 

Mu kiganiro kigufi yahaye Rwandatoday.biz yavuze ko iyi ndirimbo “Turi intare” inganzo yayo yashibutse ku ijambo rya Perezida Kagame.

 

Ati :”Iyi nganzo yashibutse kwijambo H.E Paul kagame yabwiye abanyarwanda ubwo yiyamamarizaga kongera kuyobora u Rwanda, mu matora ya Perezida wa Repubulika, ryakunzwe n’abakiri bato kuko ribatera imbara zo gukomeza gukotana, nifuje gukora iyi ndirimbo kugira ngo mpore mbibutsa igihango twagiranye nawe.”

 

Akomeza avuga ko Urubyiruko by’umwihariko ari bamwe mu bamukunda batizigamye, rukwiriye kumenya ko na nyuma yo kumutora kumukunda bazakomeze kubigira ubuzima bwabo bwa buri munsi kumva ko “Turi Intare ziyobowe n’Intare Rudasumbwa.”

Umuhanzi Justin yadutangarije ko yifuza ko abanyarwanda bakomeza kuryoherwa n’intsinzi.

 

Ati: “Ndifuza ko abanyarwanda bakomeza kuryoherwa n’intsinzi y’Umukuru w’Igihugu twibukiranya bimwe mu bidasanzwe byaranze kwiyamamaza kwe, nkifuzako iyi ndirimbo yazakoreshwa no mu bihe biri imbere, kuko ivuga ibigwi bya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.”

 

Umuhanzi Justin, mu kiganiro , yavuze ko hari umwenda yumva afitiye ababohoye Igihugu, kuri ubu kikaba gitekanye ndetse ko nawe akwiriye kuryishyura abinyujije mu guhanga ibihangano bishimisha abagituye.

 

Umuhanzi Justin w’i Kingogo yaherukaga gushyira hanze indirimbo “Turashima Kagame” niyo yise “Tuzamutora” yasohoye muri Gicurasi 2024, ndetse avuga ko afite izindi ndirimbo zikiri gutunganywa zigaruka ku gusingiza ibyiza u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize rubohowe.

Umva hano indirimbo ya Justin “Turi Intare”

https://youtu.be/4hqRrAkbryo?si=rQR1zGv0hR15JNXJ

One thought on “Umuhanzi Justin w’i Kingogo yashyize hanze Amashusho y’Indirimbo “Turi intare” ivuga imyato Perezida Kagame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *