Ababiligi b’Ikipe Orbea Axel Baumans na Pierre de Froidmont batwaye umwanya wa gatatu bikurikiranya muri Rwandan Epic – AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2024, mu gace ka gatatu, mu Turere twa Musanze na Burera habereye umuhango wo gutwara amagare bibanda kunyura mu mihanda yibitaka. Gusa aka gace ka gatatu bakise ‘Twin Lakes’, bakoze ireshya na Kilometero 54 na Metero 900.

Aba babiligi babiri bamaze kwiharira Umwanya wa mbere bikurikiranya bwa gatatu basoje bakoresheje ibirometero 54.9 mu masaha 2 n’iminota 14 aho twavuga ko bakoresheje umuvuduko ungana na 31.78.

Nyuma hakurikiyeho abanyarwanda babiri nitwa Banzi Bukhari na Didier Munyaneza baza kumwanya wa kabiri bakoresheje amasaha abiri n’iminota 20 n’amasegonda 13 batsinze nyampinga Daniel Gathof hamwe na mugenzi we Peter Schermann waje nyuma ya 3 nyuma akoresheje isaha amasaha 2 iminota 13 amasegonda 13 hamwe nibitandukaniro muri milisegonda.

Muri Kano gace ka gatatu kakiniwe mu Karere ka Musanze, hanabayeho igikorwa batwara amagare
bakoresheje amagare asanzwe azwi nka “Pinebaro/Matabaro”, bazenguruka muri Sitade Ubworoherane.

Hanyuma abazengurutse mu ka Burera bakikiye umukanda w’ibiyaga bya Burera na Ruhondo, bizwi ku izina ry’Ibiyaga by’Impanga ari 50 bazenguruka mu misozi yo mu Karere ka Burera na Musanze nyuma yo guhagurukira kuri Africa Rising Cycling Center bakaza gusoreza kuri Sitade Ubworoherane yo mu mugi wa Musanze.

 

DORE AMWE MU MAFOTO YARANZE IRI SIGANWA:

Inkuru irambuye ni mukanya…………

 

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA JR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *