Gakenke:Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa aho basabwe kwiyubakamo icyizere

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Uwamahoro Marie Thérèse, yasabye abana b’abakobwa kwiyubakamo icyizere, bakirinda umuntu wese wabashuka agamije kubashora mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi n’izindi zababuza kuzagera ku nzozi bafite.

 

Ubu butumwa Madame Uwamahoro yabugarutseho kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024 ubwo yifatanyaga n’abanyeshuri ba GS Bitaba n’Abaturage b’Umurenge wa Muzo, mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa.

 

Mu butumwa yatanze, Madame Uwamahoro Marie Thérèse yasabye abana b’Abakobwa kwigirira icyizere mu byo bakora, kwirinda ababashuka bashobora kubashora mu ngeso z’ubusambanyi n’izindi zababuza kuzagera ku nzozi bafite.

 

Madame Uwamahoro yasabye by’umwihariko Ababyeyi gukurikirana uburere bw’abana, bakabarinda ikintu cyose cyababuza kuzagera ku nzozi bafite ndetse bakabaha ibikoresho by’ibanze bakiga, bakagira amahirwe nk’abandi bana.

 

Ati “Mugomba gutekereza ibyiza gusa, mugatekereza iterambere, mugatekereza akazi muzakora, amashuri muziga. Ntimuvuge ngo muzagarukira mu mashuri yisumbuye gusa. Nihagira umuntu uza agushuka, akubwira ibyatuma utiga amashuri yose, uzage umenyesha abarimu bawe, inzego z’ibanze. Ntuzahohoterwe ngo uceceke.”

 

Ababyeyi basabwe gutega amatwi abana babo, bakumva ibyo bakeneye nabo bakabasobanurira ibyo bashobora kubabonera, ko byabafasha kwirinda ibyabangiriza ejo hazaza.

 

Madame Uwamahoro yakomeje abwira abana b’abakobwa ati “Aho kugira ngo uhure n’indwara, uhure n’abagutesha umutwe, uhure n’abagutera inda, abagusambanya bakagutera indwara zidakira, wabaho mu bukene bw’iwanyu ariko ukabaho.”

Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Ejo Heza mu Biganza Banjye” ku rwego rw’Akarere ka Gakenke, wizihirijwe muri GS Bitaba, aho abanyeshuri bari barataye ishuri bakarigarukamo bahawe ibikoresho by’ishuri birimo amakayi n’amakaramu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *