MUSANZE: Ukuriye abatwara amagare muri aka Karere, yishimiye imitsindire yabo mu gutwara amagare
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2024, mu Karere ka Musanze na Burera habereye igikorwa cyitwa “Rwandan Epic” cyitabiriwe n’ibihugu 15 byo ku Isi cyo gutwara amagare bibanda gutwarira mu mihanda itari iya kaburimbo aho bageze mu gace ka gatatu mu Turere twa Musanze na Burera habereye umuhango wo gutwara amagare bibanda kunyura mu mihanda yibitaka. Gusa aka gace ka gatatu bakise ‘Twin Lakes’, bakoze ireshya na Kilometero 54 na Metero 900.
Muri Kano gace ka gatatu kakiniwe mu Karere ka Musanze, hanabayeho igikorwa batwara amagare
bakoresheje amagare asanzwe azwi nka “Pinebaro/Matabaro”, bazenguruka muri Sitade Ubworoherane.
Mu kiganiro itangazamakuru ryagiranye na bamwe mu batwara amagare bakoresheje amagare ya matabaro, hari bamwe mu bitabiriye babashije kwitwara neza bahabwa ibikompe biherekejwe n’ishimwe.
Nyambere Marie Grace wabashije guhembwa yatubwiye ko akunda gutwara igare cyane bitewe nuko rimwinjiriza cyane dore ko afite abana 3 kandi afite igare atwara igare agahekaho ibiro bisaga 150. Yavuze ko igare rimaze kumugeza kure dore ko yanaguzemo imashini idoda ndetse rikaba rimufasha guhahira urugo numugabo we akaba amwemerera gukomeza gukora akazi bitewe nuko iyo atashye akazana Amafaranga bakabasha gutunga abana mu rugo rwabo dore 2023 yatwaye Kagame Cup i Huye.
Nyambere Marie Grace ubwo yaganiraga n’itangazamakuru
Undi munyotsi witwa Christian nawe yatangaje ko yishimiye iri rushanwa bitewe nuko yabaye uwa kabiri. Yavuze ko yifuza ko bishoboka ko bareba abantu bafite impano ko bajya bareba abantu bafite impano bakagira uko bababa Hafi kugira ngo babashe kwerekana impano zabo kugira ngo babashe kuzatera Imbere mu myaka iri mbere.
Ukuri abatwara amagare mu Karere ka Musanze Mutsindashyaka Evariste Yagize ati:” Nishimiye Kubona abanyotsi nyobora bakiri batoya kuba bigaragaje neza akomeza avuga ko asaba akarere ko kamuba Hafi kugira ngo babashe kuba Hafi abatwara amagare mu Karere ka Musanze. Gusa turagerageza gushaka abafite impano kugira ngo tubashe kuzamura impano zabo kugira ngo tuzagire Ekipe ikomeye cyane izaba ivutse mu Karere ka Musanze”.
Ukuri abatwara amagare mu Karere ka Musanze Mutsindashyaka Evariste
DORE AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUHANGO
YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA JR.