Umuyobozi w’amashuri makuru mu Rwanda yasabye INES-RUHENGERI gushyiraho icyiciro cya gatatu

Kuri uyu wa kane taliki ya 24 ukwakira 2024 ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-RUHENGERI riherereye mu karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri 892 bize mu mashami atandukanye aba muri iki Kigo.

Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo muri INES-RUHENGERI, nabo biyemeje ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize mu rwego rwo kubafasha guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo ndetse no gukemura ibibazo bihari bitandukanye.

IHIMBAZWE Marie Joyeuse wasoje muri INES-RUHENGERI mu ishami rya Civil Engineering, yatangarije itangazamakuru ko icyatumye aba uwa mbere ko yabitewe no kwiga ashyizemo imbaraga.

IHIMBAZWE Marie Joyeuse ubwo yaganiraga n’itangazamakuru

Yagize ati:” Ubumenyi nkuye hano, bagerageza kuduha ubumenyi butari ubwo mu ikayi gusa bwamatewori ahubwo dukora pratique nyinshi zitandukanye kuburyo zidufasha guhangana ku isoko ry’umurimo ubu rero ubumenyi twahawe aribyo twigishijwe n’abarimu mu ma internship twagiye dukora ndetse kubera ko tugira nama visit ahantu hatandukanye hari byinshi tuba twarigiyemo ntekereza ko bigiye kudufasha kuzahangana n’abandi ku isoko ry’umurimo muri iyi kariyeri turimo ya civil engineering”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice yasabye abasoje amasomo kujya gukoresha ubumenyi bahawe mu gukemura ibibazo byugarije abaturage.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice

Yagize ati:” Nishimiye cyane kuba mwaradutumiye muri uyu muhango wo gutanga imyamyabumenyi kubanyeshuri bagera kuri 892. Iri shuri rikuru rikomeje kuba ibisubizo ku bibazo bikigaragara mu Ntara yacu harimo gutanga akazi kubanyarwanda n’abanyamahanga, gufasha abatishoboye ndetse n’uruhare iyi kaminura igira mu iterambere ry’umugi wa Musanze iherereyemo”.

Ny’iricyubahiro Musenyeri Harolimana Vincent, umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Ruhengeri akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa INES-RUHENGERI yasabye abasoje kuzarangwa n’ubushishozi n’indangagaciro nziza batojwe.

Ny’iricyubahiro Musenyeri Harolimana Vincent

Yagize ati:”Turishimira uburere bwiza uburezi bufite ireme butangirwa hano cyane cyane guhitamo amashami atanga ibisubizo by’abaturage biriho, guhitamo ubumenyingiro bufite akamaro cyane kandi birimo gutanga umusaruro mwiza iyo urebye abize hano aho bari hirya no hino no mu mahanga biragaragara ko INES-RUHENGERI ko ihagaze neza mu myaka 21 imaze ishinzwe”.

Ni ku nshuro ya 16 iri shuri rikuru ry’Ubumenyingiro ritanga impamyabumenyi ku barangije amasomo mu byiciro bitandukanye. Kuri iyi nshuro hatanzwe impamyabumenyi ku banyeshuri 892 muribo 407 ni ab’igitsina gore bangana na 45.6% na 485 b’igitsina gabo bangana na 54.4%.

Bamwe mu banyeshuri basoje muri INES-RUHENGERI

Umuyobozi waje ahagarariye Minister w’uburezi Dr. MUKANKOMEJE Rose ubwo yahabwaga ijambo, yagize ibyo avuga ko yishimiye kuba ahawe umwanya ngo agire icyo abagezaho bitewe no kuba yaje mu izina ry’abamutumye.

Umuyobozi waje ahagarariye Minister w’uburezi Dr. MUKANKOMEJE Rose

Yagize ati:” Minister wamashuri makuru ya kaminuza, yantumye ngo mbashimire cyane bitewe n’intambwe mwateye akomeza avuga ko niba dushaka kugera aho abandi bageze ko tugomba kubikorera. Bantumye ngo hajye habaho ubufatanye bitewe nuko hagize uvamo habura ubufatanye”.

Akomeza avuga ko iyo uhuye n’umuntu uvuye mu Ishuri rya Harvard n’andi mashuri atandukanye yo hanze ukareba n’aho tugeze imyaka 30 iracyari mikeya n’ukuvuga ngo niba dushaka kugera aho abandi bageze tugomba kubikorera tugatahiriza umugozi umwe.

Yanakomeje asaba abayobozi ba INES-RUHENGERI gushyiraho icyiciro cya gatatu (PHD) kugira ngo abana bacu batazajya bajya gushaka ubumenyi hanze y’ihihugu.

Ati:”Niba mufite porogaramu ejo mu gitondo muyizane ejo mu gitondo tuyisuzume ariko mureke kunzanira icungamutungo mureke kunzanira byabindi bisanzwe hose”.

DORE AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUHANGO:

YANDITSE NA FRATERNE MUDATINYA JR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *