RUBAVU: Minisitiri ushinzwe ubutabazi yifatanyije n’abaturage mu muganda

Umuganda usoza ukwezi kwa cumi wahariwe gutera ibiti ,gusana umuhanda ndetse no gusana no kuzirika ibisenge by’inzu z’abaturage mu karere ka Rubavu waberereye m’umurenge wa Rugerero centre ya kibirizi ,abaturage bashimye uburyo abayobozi bakuru b’igihugu babafashije mu gihe bagwirwaga n’ibyago by’ibiza mu mwaka wa 2023.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, n’abandi bayobozi bakuru barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert; Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj Gen Eugene Nkubito n’Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, CP Emmanuel Hatari, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu mu muganda wo kubakira abasenyewe n’ibiza byo muri Gicurasi 2023 no gutera ibiti ku nkengero z’umugezi wa Sebeya.
Mu barenga 6500 basenyewe n’ibiza, abaturage 19 bahitanywe nabyo,Leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo imaze kubakira abarenga 2000 kandi gahunda irakomeje aho leta iteganya kubakira abandi bantu 800 .

Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi no gukumira Ibiza Rtd Maj gen Albert Murasira yavuze ko leta yamaze kubona amafaranga yo kubakira abantu 800 bazubakirwa ko igisigaye Ari ugushaka amafaranga yo kwishyura abaturage bazatanga ibibanza aba bantu bazubakirwamo kuko abandi bazubakirwa mu masambu ya leta.

Yagize Ati “twamaze kubona ingengo y’imari yo kubakira bariya baturage bagera kuri 800 ,bamwe tuzabubakira mu masambu ya leta ,abandi tubagurire ibibanza mu baturage,igisigaye ni ukubona amafaranga yo kwishyura abaturage bazaduha ibyo bibanza(frais d’expropriation).

Minisitiri Kandi yakanguriye abaturage kwizigamira ndetse no kugura ubwishingizi bw’ibihingwa ,ubw’amazu ,ubw’amatungo ndetse n’ubundi bwose bushoboka kuko leta itabasha kugoboka abatura mu buryo bukwiye mu gihe baba batabigizemo uruhare.

Umuyobozi w’intara y’iburengerazuba Dushimimana Lambert yashimye guverinoma y’u Rwanda byumwihariko nyakubahwa perezida Paul Kagame uburyo yatabaye abaturage ba Rubavu igihe bagirwagaho n’ingaruka y’ibiza.

DORE AMWE MU MAFOTO:

Guverineri w’intara y’iburengerazuba Dushimimana Lambert na Minisitiri w’ubutabazi Rtd Maj gen Murasira Albert Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’iburengerazuba  

YANDITSWE NA Habumugisha Vincent Jr 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *