Gakenke:Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari kwegera abaturage nyuma yo guhabwa Moto

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 18 two mu Karere ka Gakenke bahawe moto mu rwego rwo kubafasha no kuborohereza mu nshingano zabo, basabwa kuzifashisha mu gukemurira abaturage ibibazo bafite vuba kandi ku gihe.
Izi moto bazishyikirijwe n’Umuyobozi w’Akarere Madame Mukandayisenga Vestine arikumwe na Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François ku mugoroba wo ku wa 28 Ukwakira 2024.
Umuyobozi w’Akarere Madame Mukandayisenga Vestine yababwiye ko ari izo kuborohereza akazi no kubafasha muri gahunda yo guhoza umuturage ku isonga.
Ku ikubitiro hatanzwe moto 18 ku banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugali
Mu mpanuro yabahaye, yababwiye ko bagomba kuzifata neza, abadafite ibyangombwa bibemerera gutwara ibinyabiziga bakabanza kubishaka kandi bakazirikana ko bazihawe muri gahunda yo kubafasha no kuborohereza kugera ku muturaga vuba, agafashwa kwikura mu bukene no gukemurirwa ibibazo afite bidatwaye umwanya munini.
Ati “Izi moto muhawe ni izibafasha mu nshingano musanzwe mukora, aho mwajyaga muhura n’imbogamizi mu ngendo, ubu ibisubizo biri kuboneka. Mugere ku Muturage, dufatanye, tugendane muri Gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo guhoza umuturage ku isonga.”
Umuyobozi w’Akarere Madame Mukandayisenga Vestine ashyikiriza umwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali moto n’ibyangombwa byayo
Umwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa bahawe moto yavuze ko byajyaga bibagora kugera ku muturage cyangwa kujya mu nama bitewe n’imiterere y’aho bakorera, no kubona umumotari ubajyana bikabagora kandi bikabahenda.
Ati “Hari ubwo umuntu asabwa gukora urugendo rurerure n’amaguru atarabona moto imutwara, yanayibona ikamuca amafaranga menshi ugasanga biratugoye ariko ubu dufashijwe kubona moto natwe tugiye kurushaho gutanga serivisi nziza kandi inogeye umuturage, ari nawe dukorera.”
Izi moto Akarere kabafashije kubona, bazajya bagenda bazishyura mu byiciro. ku ikubitiro zahawe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 18 bari bujuje ibisabwa, abandi nabo bakazazishyikirizwa vuba.