Kinshasa: Indege y’igisirikare cya RDC yagurumanye

Indege y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yahiriye ku kibuga cy’indege cya Ndolo giherereye mu murwa mukuru, Kinshasa.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024, nk’uko byasobanuwe n’abashinzwe umutekano w’iki kibuga cy’indege.

Amashusho yagaragaje iyi ndege igurumana, abakozi bo mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi mu rwego rushinzwe ingendo zo mu kirere, RVA (Régie des Voies Aeriennes) bagerageza kuzimya.

Umuyobozi wa Komini Barumbu iki kibuga cy’indege giherereyemo, Christophe Lomami, yatangaje ko umuntu umwe ari we wapfiriye muri iyi mpanuka, abandi babiri barakomereka.

Yagize ati “Harimo abagenzi batatu. Umwe muri bo yahise apfa, abandi babiri bajyanwe ku bitaro. Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana. Ntabwo ndabona amakuru yose.”

Andi makuru ariko yemeza ko abasirikare babiri muri batatu bari muri iyi ndege ari bo bapfiriye muri iyi mpanuka, uwakomeretse akaba ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Barumbu.

Igisirikare cya RDC cyatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *