Freedom WFC yatangiye champion y’icyiciro cya Kabiri mu Rwanda itsinda ikipe ya SINA Gerard
Ni umukino wabereye mu Karere ka Rulindo ku kibuga cya Sina Gerard,aho muri uyu mukino hanatangijwe kumugaragaro champion y’icyiciro cya Kabiri mu Rwanda.
FERWAFA yari ihagarariwe na Komiseri ushinzwe Amarushanwa Bwana Turatsinze Amani Evariste na Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru mu Bagore,Madame Munyankaka Ancilla batangije ku mugaragaro shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bagore 2024-2025,
Mu ijambo rye Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru mu Bagore yavuze ko FERWAFA yishimiye gutangiza ku mugaragaro icyiciro cya kabiri mu Bagore mu gihugu hose uyu munsi, ashishikariza Abana b’Abakobwa gutinyuka bagakina umupira w’amaguru, ababwira ko bashyigikiwe.
Kuri iki kibuga kandi cya Sina Gerard habereye umukino wahuje Sina Gerard WFC na Freedom WFC,zo muri League y’Amajyaruguru, Umukino urangira ikipe ya Sina Gerard WFC itsinzwe na Freedom WFC igitego
1-0.
AMAFOTO