Abantu 14 bari mu masengesho bakubiswe n’inkuba barapfa abandi 34 barikumwe nabo bakomeretse
Polisi yo mu Gihugu cya Uganda yatangaje ko abantu 14 bari mu masengesho bakubishwe n’inkuba barapfa mu gihe abandi 34 barikumwe nabo bakomeretse .
Abana 13 n’umugabo w’imyaka 21 nibo bapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba . Abapfuye ndetse n’abakomeretse 34, bose baba mu nkambi y’impunzi ya Palabek mu karere ka Lamwo , inkuba yabakubise urusengero basenga ku mugoroba wo ku wa Gatandatu,tariki ya 2 Ugushyingo 2024, ubwo iyo nkuba yakubitaga. Abandi bantu 34 bakomeretse.
Polisi ya Uganda ku rubuga rwayo yatangaje ko abana bishwe n’inkuba bafite y’imyaka y’amavuko hagati y’ icyenda na cumi n’umunani .
Amakuru avugako mu gace k’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Uganda mu hakunze kugwa imvura irimo inkuba ndetse hashize imyaka ine mu gace ka Aruwa nako gaherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba,inkuba inkuba ikubitiye ku Kibuga abana barimo gukina umupira w’amaguru .