Imirimo yo gusana Sitade ya Gicumbi yatangiye

Abatuye aka karere bavuga ko bazashimishwa no kongera kubona ikipe ya Gicumbi FC ihakinira ndetse no kubona amakipe akomeye aza kuhakirirwa n’iyi kipe.

 

Iyi stade igiye gukorwaho ibintu bibiri by’ingenzi aribyo kubaka inkuta n’aho abantu bicara ndetse no gushyira ubwatsi bw’ubukorano (Tapis synthétiques) mu kibuga.

 

 

Ikigo TBED Civil Engineering nicyo ubu cyatangiye imirimo yo gusana iyi sitade.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yasobanuye ko byose bizakorwa mu gihe kitarenze amezi atatu ari imbere.

 

Imirimo yo gusana iyi sitade izaha akazi abagera ku 130, barimo abafundi 50 n’abayede 80.

 

Kugeza ubu Gicumbi FC ibarizwa mu Cyiciro cya Kabiri cy’Umupirwa w’Amaguru mu Rwanda, yakoreraga imyitozo yayo ikanakirira amakipe mu Mujyi wa kigali.

 

 

Stade ya Gicumbi iri muri sitade 6 Minisiteri ya Siporo iherutse gutangaza ko zizubakwa hirya no hino mu gihugu. Niyuzura izajya yakira abantu ibihumbi bitanu bicaye neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *