APR FC yatewe mpaga  

Ikipe ya APR FC yatewe mpaga nyuma y’uko ikinishije abakinnyi b’Abanyamahanga 7 kandi hemewe abakinnyi 6 ku mukino bakinagamo na Gorilla FC.

 

 

Ku Cyumweru taliki ya 3 Ugushyingo 2024 saa Cyenda ni bwo ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye APR FC muri Kigali Pelé Stadium mu mukino wo ku munsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

 

 

Mu gice cya kabiri cy’uyu mukino warangiye ari 0-0, APR FC yakoze impinduka mu kibuga havamo Richmond Lamptey ukomoka muri Ghana na Tuyisenge Arsène basimburwa na Nwobodo Chidiebere wo muri Nigeria na Mamadou Sy wo muri Mauritania.

 

 

Aba banyamahanga babiri binjiye basanga mu kibuga abandi banyamahanga batanu ari bo Pavelh Ndzila, Aliou Souane, Taddeo Lwanga, Lamine Bah na Victor Mbaoma.

 

 

Umukino wakomeje gukinwa maze haza kuvuka impaka ubwo byari bigaragaye ko APR FC iri gukinisha abakinnyi 7 b’Abanyamahanga kandi hemewe batandatu gusa ihita ikora impinduka havamo Lamine Bah ukomoka muri Mali, asimburwa na Kwitonda Alain ’Bacca’, abanyamahanga bongera gusigara ari batandatu.

 

 

Uyu mukino utararangira Gorilla FC yahise irega APR FC mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ko iyi kipe yashyize abakinnyi 7 b’Abanyamahanga mu kibuga kandi amategeko yemera 6.

 

 

Nyuma y’ibi, kuri uyu wa Gatatu taliki 6 Ugushyingo 2024, ku Cyicaro cya FERWAFA hateranye inama ya Komisiyo y’Amarushanwa yiga kuri iki kirego.

 

 

Nk’uko byari byitezwe hafashwe umwanzuro ko APR FC iterwa mpaga y’ibitego 3-0. Ikipe ya Gorilla FC yahise yegukana amanota 3 y’uyu mukino binatuma ijya ku mwanya wa mbere n’amanota 17 mu gihe APR FC yo yagiye ku mwanya wa 15 n’amanota 4 ku rutonde rwa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *