Perezida Paul Kagame asanga igihe kigeze, ngo urubyiruko rurusheho kugira uruhare mu iterambere ry’Umugabane wa Afurika

Perezida Paul Kagame asanga igihe kigeze, ngo urubyiruko rurusheho kugira uruhare mu iterambere ry’Umugabane wa Afurika.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze ubwo yatangizaga icyiciro cya mbere cya gahunda yo gutera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, izwi nka Timbuktoo HealthTech Hub.

 

Dr. Fummi Adewara ni umwe mu bahanze uburyo bw’ikoranabuhanga bushobora kwifashishwa mu kugeza serivisi z’ubuvuzi ku batuye mu bice by’icyaro, kimwe na mugenzi we Reponse Ashimwe Sibomana ukomoka mu Rwanda basanga guhanga udushya tw’ikoranabuhanga ryifashishwa mu buvuzi ari kimwe mu bisubizo uyu mugabane ukeneye.

 

Yagize ati “Twebwe intego ni ukugera mu bice byose by’icyaro aho badafite ubumenyi ku by’ikoranabuhanga tubageraho cyangwa se ibikoresho, aha twebwe tukora uburyo bwose bwo kubibagezaho ku buryo bashobora kuvugana bifashishijwe iyakuru, yaba ibizami bigakorwa ndetse akanavurwa. Kuri ubu dufatanya n’ibitaro ndetse n’amavuriro mu rwego rwo kugira ngo tubashe gutanga igisubizo kirambye.”

 

Ibi binashimangirwa na Ahunna Eziakonwa Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, (UNDP) ku rwego rwa Afurika, wagaragaje ko imishinga 40 yatoranyijwe muri iyi gahunda ya Timbuktoo HealthTech Hub ifite umwihariko.

 

“Ibyo turimo kuvuga hano ni ibirenze no guhanga imirimo, ndashaka ko buri wese yumva ibi neza, akenshi iyo tuvuze kwihangira imirimo cyangwa kuba rwiyemezamirimo tuba twumva ari ibintu biri aho byo guhangira gusa urubyiruko imirimo, ahubwo aha tuba tuvuga ibikwiye kuba ibisubizo by’iterambere ryacu. Nk’ubu UNDP iraza kuba yuzuza imyaka 60 umwaka utaha, rero impamvu uzadusanga twisanisha n’imishinga n’ibikorwa by’urubyiruko nuko twamenye ibanga ko iyo tutirengagiza urubyiruko hari aho twari kugera, kuko ibikorwa byo birimo n’ibyo guhanga udushya bikorwa n’urubyiruko.”

 

 

Umukuru w’igihugu, Paul Kagame yagaragaje ko ubujyanama ku mishinga y’urubyiruko ari ingenzi by’umwihariko kugira ngo babe bafashwa kuyishyira mu bikorwa.

 

Yagize ati “Ntabwo bikiri inzozi cyangwa se igitekerezo, ahubwo ubu biri gukora, kandi dukwiye gushyiramo izindi ngufu, ubushobozi ndetse n’ibitekerezo kugira ngo igere aho twifuza ko igera zayo ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’icyo yashyiriweho.”

 

Perezida Kagame kandi yibukije urubyiruko rwa Afurika ko arirwo rugize umubare munini w’abatuye umugabane, bityo ko igihe kigeze ngo uburyo bwabo bw’imikorere buhinduke ndetse rugire uruhare runini mu bikorwa by’iterambere ry’Umugabane.

 

“None kuki ibi bitakorwa? Ni uko buri gihe duhora tuvuga ubushobozi buke, ntitwagakwiye gukomeza tuvuga ubushobozi ko ari cyo kibazo kuko ni ibyahozeho ndabyibuka dutangira iki kinyejana bavugaga ko ari icy’umugabane wa Afurika kuba wakwigira. Rero ndatekereza ko nta gihe kitegeze kiba icyacu kandi ibyo ni ibikwiye guhera muri iki cyumba aho impano zitandukanye za Afurika zihagarariye neza ibihugu byabo ariko icyo nshaka ni uko izo nzozi z’umugabane wacu twazigira impamo nk’uko twabigenje kuri Timbuktoo, ibindi byose bizizana.”

 

Timbuktoo Health Tech Hub ni gahunda ifite ahantu hazajya hatyarizwa abafite imishinga n’ibigo bigitangira ariko bikoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, aho bazajya bamara amezi atandatu i Kigali, bafashwa kunoza imishinga, kwigishwa uko bayiteza imbere ndetse bakanaterwa inkunga ibafasha kuyishyira mu bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *