Abahakana Imana barifuza ko bashyirirwaho umunsi wihariye udasanzwe

Nyuma y’amasaha make Perezida William Ruto atangarije ko guverinoma izatera inkunga umushinga w’itegeko rishyira ku ya 1 Ugushyingo, buri mwaka nk’ikiruhuko cy’igihugu cyo kwizihiza Diwari, abahakanamana na bo bifuza gushyira ku munsi mukuru wabo udasanzwe.
Ku wa gatatu w’icyumweru dushoje, Perezida Ruto yasezeranyije ko guverinoma izahindura Diwali mu biruhuko by’igihugu ubwo yahuraga n’abahagarariye umuryango w’Abahindu bo muri iki gihugu mu biro by’umukuru w’igihugu.

Perezida Ruto yavuze ko azavugana na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Moses Wetang’ula kugira ngo umushinga w’itegeko urimo icyo cyifuzo cyuko buri tariki ya Mbere Ugushyingo buri mwaka , hajya uba ari umunsi w’ikiruhuko muri Kenya kugira ngo Abahindu bizihize umunsi mu kuru wabo uzwi nka “Diwali”

Ruto yagize ati”Numvise icyifuzo cyanyu yuko umunsi wa Diwali ugomba gufatwa nkumunsi mukuru wigihugu. Bizakemurwa n’inteko ishinga amategeko kandi Perezida w’inteko ari hano, Ndabizeza ko Ugushyingo muri 2025 tuzaba twizihiza uwo munsi mukuru”

Nyuma yaho Perezida Ruto yemereye Abahundu ko bazajya bizihiza umunsi mukuru wabo wa Diwali., Abahakana Imana nabo bahise bavuga ko bifuza yuko nabo bashyirirwaho umunsi w’ikiruhuko mu gihugu kugirango nabo bazajye bizihiza umunsi umunsi mukuru wabo.

Gusa ntabwo abo batemera Imana bigeze bavuga itariki n’ukwezi bifuza kuzajya bizihizaho umunsi mukuru wabo wuko ari abahakana Imana.


Perezida Ruto yemere Abahindu ko buri tariki ya 1 Ugushyingo uzajya uba ari umunsi w’ikiruhuko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *