Nyamasheke: Habaye impanuka y’ikamyo iteye ubwoba ihitana uwo bari bahaye lifuti
Ikamyo yo mu bwoko bwa SCANIA, ifite pulake KDL 964U, yavaga i Kigali yerekeza i Rusizi, yakoze impanuka, ihitana uwo bari bahaye lifuti, umushoferi arakomereka cyane.
iyo modoka yari itwawe n’umunyakenya witwa harrisono ollo w’imyaka 46 ari kumwe n’umusirikare wakoreraga ku uwinka muri nyungwe yari ahaye lifuti witwaga ntuyenabo eugène w’imyaka 21, ageze mu mudugudu wa rwumba, akagari ka buvungira mu murenge wa bushekeri, akarere ka nyamasheke iragwa, umushoferi arakomereka bikomeye, wa musirikare ahita yitaba imana.
umwe mu bahise bahagera impanuka ikiba,yabwiye imvaho nshya ko ubwo iyo kamyo yari yikoreye umuceri yamanukaga ikagera mu mudugudu wa rwumba hari ikorosi, hanakunze kubera impanuka nyinshi z’amakamyo zihitana benshi, umushoferi yabuze feri, ikamyo ita umuhanda igiye kumanuka mu kabande igarurwa n’umukingo igwa aho .
ati: “uwo musirikare wari uhawe lifuti yahise apfa, ikamyo irangirika cyane ku buryo gukuramo umurambo we byabanje kugorana cyane, umushoferi ahita ajyanwa mu bitaro bya bushenge, ikamyo yo iracyarambaraye aho yaguye, yashwanyaguritse cyane igice cy’imbere.
umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa bushekeri nsengiyumva zablon, avuga ko impanuka yaba yatewe n’umuvuduko ukabije w’umushoferi ushobora kuba atari amenyereye kariya gace, no kubura feri kw’iyo kamyo.
ati: “kuba hari no mu ikorosi ribi, rikunze kugwamo imodoka nyinshi, ashobora kuba yarwanye na yo kuyigarura bikanga, ni bwo yataga umuhanda igiye kumanuka mu kabande, igakubita uwo mukingo wayigaruye, umushoferi arakomereka cyane byasabye ko ajyanwa mu bitaro bya bushenge, uwo yari atwaye we agahita yitaba imana.