Amavubi yananiwe gusunika umusinzi usutamye, yongera gutenguha abanyarwanda
Libya yatsinze Amavubi igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika wabereye kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Kane.
Uyu mukino watangiye saa 18:00 za nimugoroba imbere y’abafana bari bake ariko uko biyongeraga ni ko Amavubi yakomezaga kotsa igitutu Libya.
U Rwanda rwari ruhagaze neza ndetse rutanga icyizere cyo kuba rwabona igitego ariko amahirwe yose rwabonaga ba rutahizamu bayobowe na Nshuti Innocent ntabwo bayabyaje umusaruro.
Ku munota wa 17, Amavubi yabuze uburyo bwabazwe imbere y’izamu nyuma y’umupira mwiza watewe na Kapiteni w’u Rwanda, Bizimana Djihad, hakabura umukinnyi uwinjiza mu izamu.
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda runganya na Libya 0-0.
U Rwanda rwatangiye igice cya kabiri rukora impinduka ebyiri aho Kwizera Jojea na Samuel Gueulette bahaye umwanya Muhire Kevin na Dushimimana Olivier.
Abandi bakinnyi binjiye mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda barimo Iraguha Hadji na Rubanguka Steve, basimbuye Mugisha Gilbert na Bizimana Djihad.
Izi mpinduka nta byinshi zatanze ku ruhande rw’u Rwanda kuko rutashoboye kubona igitego.
Umukino ugiye kurangira ku munota wa 83, ni bwo abakinnyi ba Libya bazamukanye umupira babona igitego cyinjijwe na Fahd Mohammed wari winjiye mu kibuga asimbuye.
Umukino warangiye ari igitego 1-0, cyatumye imibare ikomeza kugorana ku ruhande rw’Amavubi yo kuba rwabona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025, kizabera muri Maroc.
Mbere y’uko umukino utangira, hafashwe umunota wo kwibuka Anne Mbonimpa wari umukozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu bijyanye no guteza imbere umupira w’amaguru w’Abagore witabye Imana.
Mbonimpa yakiniye Bugesera WFC, Ruhango WFC na GS Remera Rukoma ndetse mu mwaka ushize, yari mu batozaga APR WFC bayifashije kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.
Umukino wahuje u Rwanda na Libya warebwe n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika “FIBA AfroBasket 2025 Qualifiers”, izabera i Dakar muri Sénégal kuva tariki 22-24 Ugushyingo 2024.
Abawitabiriye basusurukijwe n’abarimo Umuraperi Riderman ndetse n’abahanga mu kuvanga imiziki bayobowe na Dj Marnaud na DJ Brianne.
Kugeza ubu, Amavubi ari ku mwanya wa gatatu mu Itsinda D n’amanota atanu, Libya ikagira ane ku mwanya wa nyuma, mu gihe Nigeria na Bénin bifitanye umukino ari byo biyoboye.