AMAJYARUGURU:Police y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru
Polisi y’u Rwanda ikomeje ibiganiro igirana n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kurebera hamwe uko umutekano wifashe n’uburyo bwo kunoza imikoranire n’ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Ibiganiro byabereye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ugushyingo 2024 byagarutse ku ishusho y’umutekano na bimwe mu byaha bikunze kugaragara muri iyi ntara.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko abishora mu byaha bihungabanya umutekano w’abaturage batazigera bihanganirwa.
Yagize ati: “Umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru wifashe neza muri rusange ariko hari ibyaha bigenda bigaragara birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko,ubujura bw’amatungo, urugomo, Gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi.
Nta na rimwe abantu bishora muri ibi byaha bihungabanya umutekano n’iterambere by’abaturage bazigera bihanganirwa, bamenye neza ko ibikorwa byo kubata muri yombi byakajijwe kandi bizakomeza.”
ACP Rutikanga yavuze ko abanyamakuru ari abafatanyabikorwa beza ba Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha, abasaba kurushaho gukora kinyamwuga bagakomeza gutanga umusanzu wabo mu gusigasira ituze rya rubanda, batangaza amakuru y’ukuri kandi atabogamye, abizeza ko ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda amarembo afunguye mu kuborohereza kubona amakuru.
Mu mezi atatu ashize 2024, mu Ntara y’Amajyaruguru, abantu 831 bafatiwe mu byaha bitandukanye birimo; ubujura;gucuruza ibiyobyabwenge, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko,kwangiza ibikorwaremezo n’izindi.