RIB yafunze Mwiseneza Jerome, Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, Mabondo Semahoro Victor, Umuhesha w’Inkiko ndetse n’abandi bafatanyacyaha babo bane(4).

Aba bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka abantu amafaranga ngo babafungurize abantu babo cyangwa ngo babunganire mu nkiko ku byaha bakurikiranyweho.

 

Bafungiye kuri Station za RIB za Gatunda na Nyagatare mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

 

RIB irashimira cyane abaturage bakomeje kwanga kwishora mubikorwa bwa ruswa ahubwo bagatanga amakuru kubayibasaba kugirango bakurikiranwe bahanwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *