Dore ubusobanuro bw’impeta bitewe n’urutoki uyambayeho
Abantu benshi bakunze kwambara impeta ku ntoki zitandukanye bitewe n’aho bakunda ariko kubazi ubusobanuro bw’impeta bitewe n’urutoki iriho bashobora gutahura ubutumwa washatse gutanga rimwe na rimwe wowe ntabyo wari uzi.
Ni byiza ko umenya ubusobanuro bw’impeta bitewe n’urutoki uyambayeho kugirango wirinde gutanaga amakuru atari yo bitewe n’ababisobanukiwe.
1.Igikumwe /La pouce
Nk’uko uru rutoki ari runini kandi rukaba rukora buri gihe cyose izindi zikora, iyo ushyizeho impeta biba bisonura ko wigenga, utavugirwamo, kandi ko unikunda.
Mu rukundo bisobanura ‘ndigenga’ uyu aba ashaka kwibera wenyine adakeneye kurongora/kurongorwa.
2.Urukurikira igikumwe/ index
Ibi bisobanura ubutware kuko ari na rwo bakoresha iyo umuntu agutunga urutoki ashaka kukubwira ko ibyo urimo gukora atari byiza kandi akabikora agaragaza ko akuyobora.
Mu rukundo bisobanura ‘ndategereje cyangwa ndacyashakisha’, uyu aba agishakisha inshuti (fiancé) atarayibona.
3.Urutoki rurerure/ le mageur) :
Uru ni urutoki rurerure gusumba izindi kandi runagororotse gusumba izindi. Kurwambika impeta bisobanura ko umuntu ahamya ko afitiye umuryango (sosiyete) akamaro kandi ko aharanira kwiteza imbere.
Mu rukundo bisobanura ‘narafashwe’ uyu aba afite inshuti (fiancé) akenshi akaba ari nawe wamwambitse iyo mpeta.
4.Mukuruwameme/ Annulaire
Uru ni urutoki rujyaho impeta isobanura ko umuntu yarangije kugira uwo ahitamo akamwegurira ubuzima bwe bwose ngo babusangire, ikaba yambara umuntu washyingiwe cyangwa se wihaye imana.
5.Agahera
Uru ni urutoki ruto kurusha izindi rwegereye urwambarwaho impeta ya mariage kwambara impeta ahangaha bivuga ko ufite undi ukugaragiye mu mibanire yawe n’abandi cyangwa se ufite imbogamizi z’igitsina uri cyo.
Mu rukundo bisobanura ‘sindakura’, uyu aba ataragera igihe cyo gushaka umugabo cyangwa umugore
Kwambara Ku ntoki zose
Ibi bisobanura ko nta mutekano ufite, cyangwa se ko ugaragara uko utifuzaga kuba wagaragara, cyangwa se ko abandi bakubona uko wowe utari.