AMAJYARUGURU: Guverineri Mugabowagahunde Maurice yasabye abaturage batatu ngo babaze ibibazo runaka abura n’umwe
Umuyobozi mukuru uyobora Intara y’amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice ubwo yahabwaga ijambo mu Ntara y’amajyaruguru abereye umuyobozi mu gikorwa cyo gutera ibiti cyabereye Ku musozi muremure mu Rwanda uzwi ku izina rya Mbwe ibarizwa mu Karere ka Musanze cyo gutera ibiti ihumbi bitandatu mu rwego rwo kurwanya isuri ndetse no kugira ngo abaturage baturiye uyu musozi batajya bahora basenyerwa n’inkwangu ziturutse kuri uyu musozi hatewe ibiti kuri uyu musozi bigera kuri hegitari enye.
Yasabye abaturage kwirinda ubusinzi
kubera bushobora kubajyana mubujura, urugomo, amakimbirane, kudashyira abana babo mu mashuri bigatuma uzinywa atagira umutima wo kujyana umwana we mu Ishuri.
Bamwe mu baturage batuye muri aka kagari kambwe babashije kugirana ibiganiro n’itangazamakuru badutangarije ko uyu musozi wari usanzwe wambaye ubusa aribyo byatumaga imyaka yabo igenda bitewe n’isuri riturutse kuri uyu musozi wambwe ndetse bakomeje bavuga ko isuri ikomeza kubagiraho ingaruka zitandukanye za hato na hato bagasanga imyaka yabo ndetse n’ibintu byabo bakabisanga mu kiyaga cya Ruhondo yo mu Karere ka Burera.
Yagize ati:” Twagiye kumva twumva abashinzwe guhamagara ko hari umuganda rusanjye arahamagaye ngo ejo hari umuganda wihariye turatangara bitewe nuko twari tubizi batubwira ko ejo mugitondo dufite abashyitsi batandukanye baturutse muri minisiteri y’igihugu cy’uRwanda ko tuzinduka mu cyakare adusaba ko tutashyira hanze amazina ye bitewe n’umutekano we avuga ko umusozi wambwe wabatezaga isuri riri ku rwego rwo hejuru akomeza avuga ko n’ikiyaga cya Ruhondo ko cyari kigiye kuzazima burundu bitewe n’isuri ryaturukaga kuri uyu musozi ndetse no gusenya amazu n’ibintu byajyagamo gusa ati ariko nk’abaturage twishimiye iki gikorwa cy’umuganda abayobozi bateguye wo kuza gutera ibiti kuri uyu musozi wa mbwe”.
Bakomeje bagira bati:”Uyu musozi wambwe wari utugeze aharindimuka bitewe n’amasuri aho ubutaka bwose bwamanukaga mu kiyaga cya Ruhondo tukanabura amahera yo kurya bitewe n’uko amazi y’ikiyaga yabaga yahindutse ibyondo by’umuhondo bigatuma tubura isosi yo kumirisha ibijumba duhinga tukabirumanga bigatuma abana bacu baza ku isonga mu kuza imbere mubafite ingwingira ndetse n’abandi bakarwara indwara ya bwaki. Basoje bafite ingingimira bavuga ko leta yabafashije kubibuka mu kuza gutera ibiti kumusozo wambwe kugira ngo batazajya bahorana Inzara bitewe n’isuri ryaturukaga kuri uyu musozi batangaza ko ibiti byatewe bazabibungabunga neza.
Aba baturage batuye mu Ntara y’amajyaruguru iyobowe na MUGABOWAGAHUNDE Maurice ho mu Karere ka Musanze mu murenge wa Gashaki mu kagari ka Mbwe, babashije gutangaza ko bishimiye gufatanga n’ubuyobozi bwabibutse mu gikorwa cyo kuza gutera ibiti ku musozi muremure wa Mbwe.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano yabashije kuvuga ko yishimiye ubwitabire bw’abaturage bitabiriye igikorwa cy’umuganda udasanzwe wo gutera ibiti bisaba ibimbi 6 byatewe abasaba ko bazabyitaho kugira ngo isuri icike burundu.
Yagize ati: “Murabizi ko Minisiteri y’umutekano dufite inshingano zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo ndetse muziko ko tuba tugomba kubahiriza gahunda za Leta ni nayo mpamvu twaje gutera ibi biti bitewe nuko nibimara gukura bizajya binatanga umwuka mwiza kubahaturiye ndetse hameramo nibindi biti bitandukanye bitanga imbuto ziribwa bikazatuma ishyamba riramutse rifashwe neza ko ryakinjiza amafaranga bigatuma n’abakerarugendo baza kurisura bitewe nuko ryegereye ikiyaga cya Ruhondo”.