Umuramyi Benir Benjamin Ira yashyize hanze indirimbo yise “Azakomera” KANDA HANO HEPFO UBASHE KUMVA IYI NDIRIMBO

Mu minsi mike nibwo uyu muhanzi yashyize hanze iki gihangano gishya cyitwa “Azakomera” gifite inyigisho nziza cyane zigisha abakunzi be.

Mu kiganiro uyu muhanzi twagiranye yagize ati:”Muraho? Ndabashimiye kubera ko mukomeje kunshyigikira mu bihe ndimo byo gutegura indirimbo zo kuramya no guhimbaza IMANA. Iyi ndirimbo ndimo gushishikariza abatarayumva kugira ngo babashe kumva inyigisho nziza zirimo ndetse n’ubutumwa buyirimo”.

Yakomeje asaba abafana be ndetse n’abakunzi be ko bamufasha kujya boherereza n’abo abakunzi babo ibihangano bye ndetse bakanabasha kubishyira kuri status za WhatsApp bagakomeza gushyira indirimbo ze zitandukanye kuma group babamo bigatuma ibihangano bye bikomeza kugera kubantu batuye Isi yose.

Benir Pro akorera mur Studio ye yise “Nebelu Records” imaze kuba ubukombe mu buryo bwo gukorera abahanzi batandukanye bayigana isaha kuyindi.

Uyu muhanzi amaze gushyira hanze ibihangano bisaga 12, Ari nayo mpamvu akomeje gushyiramo imbaraga kugira ngo abakunzi bamube hafi ndetse gukomeza gukurikiza ibihangano bye azajya ashyira hanze umunsi kuwundi.

Umuramyi Benir

Umuramyi Benir anafite ubumenyi buhambaye bwo gucuranga inanga adashidikanya kuburyo uwabasha kumugana yamwigisha

 

KANDA HANO HEPFO UBASHE KUREBA IYI NDIRIMBO NSHYA YUYU MURAMBI

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *