Governor Mugabowagahunde Maurice yasabwe gukora imihanda igera kubitaro ku buryo imodoka zizajya zihagera bitazigoye

Uyu munsi mu Karere ka Musanze hateraniye inama yateguwe ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti mu Rwanda (RwandaMedicalSupply ariyo, RMS) aho abayiteraniyemo bari bari kuganira kuri serivisi zitangwa n’iki kigo, imbogamizi zihari n’ingamba zo kuzikemura.
Iyi nama yari iyobowe na Guverineri Mugabowagahunde Maurice afatanyije n’Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Rwanda Medical Supply witwa Niyonzima Theogene ndetse initabirwa n’Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’amajyaruguru, Abayobozi batandukanye muri RMS, Abayobozi b’Ibitaro bikorera mu Ntara, n’abayobozi b’Ibigo Nderabuzima.

Mu gutangiza iyi nama Guverineri Mugabowagahunde Maurice yasabye abitabiriye kurushaho kunoza imitangire ya serivisi hagati ya RMS, Ibitaro n’Ibigo Nderabuzima, hitabwa cyane cyane ku:Gucunga neza imiti no kwirinda ubujura bwayo, Gutanga serivisi nziza ku babagana no Kwimakaza isuku.
Muri uyu umuhango wo guhuza bamwe mubayoboye ibitaro bitandukanye bikorera mu Ntara y’amajyaruguru kugira ngo babashe kwigira hamwe ibibazo bitandukanye bikunze kugaragara mu bitaro.

Aha ubwo basabaga bimwe byumwihariko abatwara imiti kumavuriro atandukanye akorera muri iyi Ntara y’amajyaruguru, bagezaho berekana zimwe mu mbogamizi bahura nazo nkiyo bajyanye imiti kumavuriro bagasanga imihanda yarangiritse bagataha batayigejeje aho bari bayijyanye bitewe niyangirika ryimihanda bikarangira bayikoreye ku mutwe ndetse hamwe na hamwe bahagera bagasanga nta Internet bagira basaba Bwana Mugabowagahunde Maurice ko yagerageza gukemura ibi bibazo bikigaragara aho baba bagiye bigatuma basubirayo batagejejeyo imiti.

Intara y’amajyaruguru mu buryo bwo gucunga imiti kugira ngo itarangiza igihe ikiri mu bubiko yashimiwe bitewe nuko ibikurikirana neza cyane ntibashe kurangiza igihe ikiri mu bubiko.
Ayingeneye Alphonsine umuyobozi wikigo nderabuzima cya Gataraga ndetse akaba yaje ahagarariye abayobozi b’ibigo nderabuzima byo mu Karere ka Musanze yagize icyo avuga kubyo ibigo nderabuzima ahagarariye birimo imyenda agira icyo abivugaho.

Yagize ati:”RSSB ntabyo yishyuye imyenda niyo mpamvu ibigo mpagarariye byajemo imyenda itandukanye ndetse ugasanga ibigo nderabuzima cyihembera abakozi muri uko guhemba abakozi ayo mafaranga niyo bakoresheje, indi mbogamizi dufite ikibazo cya verification bitewe ko hari ibintu byinshi tugura ntitubyishyurwe ndetse hari nibindi tugura ntitubyishyurwe bitewe nuko haba hari tariffs ya minisiteri yubuzima yabigennye ugasanga hari ibintu bimwe na bimwe bitarashyizwemo kandi tubigura”.
Rurangwa Clement umuyobozi ushinzwe kubika imiti no kuyigeza kubigo nderabuzima n’ibitaro ndetse n’ubucuruzi mu Kigo cya Rwanda Medical Supply Yavuze ku imbogamizi bahura nazo ko Intara y’amajyaruguru kimwe n’izindi Ntara babafitiye amadeni ageze kuri milliards eshatu n’igice.

Yagize ati:” Turasaba ibigo byubuvuzi ko byashyiramo imbaraga mu kwishyura kugira ngo turusheho kubaha service nziza kandi zinoze”.
Mu kiganiro Bwana Mugabowagahunde Maurice yagiranye n’itangazamakuru yasubije ku kibazo cyibigo nderabuzima n’ibitaro birimo imyenda myinshi ndetse no gukora neza imihanda igera kubitaro bitandukanye agira ibyo asubiza agira ati:”Tugiye gukemura ikibazo cy’amadeni ngo ibigo nderabuzima n’ibitaro byihute kwishyura gusa tugiye gukora ubuvugizi kugira ngo ababibereyemo amadeni babashe kubishyura kugira ngo n’abo babashe kwishyura abo babereyemo amadeni, Anabasha gukomoza kubigo nderabuzima n’ibitaro bitagira internet ko bagiye gushyiramo imbaraga basure ibitaro byose n’amavuriro bidafite internet kugira ngo icyo gikemuke ibidafite n’ibiraro ndetse n’inzira zigerayo nabyo tugende tureba kuri buri bitaro igikenewe kugira ngo nabyo bikemuke vuba tuganimire n’inzego bireba bikemuke vuba maze service twifuza ko umuturage imugeraho ari nziza nabyo bishoboke kandi ayibonere igihe”.

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA