Freedom WFC yatsinze SINA GERARD WFC ibitego 2-0 yuzuza imikino 5 yikurikiranya idatsindwa

Mbere yo guhura na Burera WFC mu mukino wo kwishyura, Freedom WFC yatsinze SINA GERARD WFC ibitego 2-0, yuzuza imikino 5 ikurikiranye idatsindwa cyangwa ngo inganye, ikomeza gutanga ubutumwa bukomeye muri champion y’icyiciro cya Kabiri mu Rwanda, ari nako bwoherezwa I Burera bubibutsa kuzakira iyi kipe bikwije bihagije.

 

Ni mugihe ku cyumweru tariki ya 15 ukuboza 2024, I Burera hazabera ibirori bikomeye by’umukino uzabahuza na Freedom WFC muri shampiyona,

Burera irakubita agatoki ku kandi ko kuzihorera kuri Freedom WFC yabandagaje mu mukino ubanza,

Umukino ubanza wahuje aya makipe wabereye I Nemba mu Karere ka Gakenke, ukaba wararangiye Freedom WFC inyagiye Burera ibitego 6-0.

 

Guhera Saa munane z’amanwa ku cyumweru taliki ya 15/12/2024 Freedom WFC izaba itangiye urugamba rwo gushimangira umwanya wa mbere mu itsinda irimo bashaka amanota atatu kuri Burera WFC nayo igihanyanyaza.

 

Freedom WFC igiye gukina na Burera WFC ibanje gutsinda SINA GERARD WFC ibitego 2-0, ihita yuzuza imikino 5 yikurikiranya idatsindwa cyangwa ngo inganye kuko yatsinze Sina Gérard WFC igitego 1-0 mu mukino ubanza,Umukino wa kabiri yatsinze, ni uwo yatsinzemo Burera WFC ibitego 6-0.

 

Freedom WFC yatsinze Rambura WFC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona mu gihe umunsi wa kane yatsinze Tiger WFC igitego 1-0,

Mu mikino yo kwishyura yongeye gutsinda ikipe ya SINA GERARD WFC ibitego 2-0, bivuze ko iyi kipe ifite amanota yuzuye uko 15. Kuri iki cyumweru izakina na Burera WFC mu mikino yo kwishyura.

Muri iyi mikino Freedom WFC yinjije ibitego 11, yinjizwa igitego 1,bivuze ko imikino 4 ariyo itigeze yinjizwamo igitego.

Iyi mikino yose Freedom WFC yayikinnye neza, umupira mwiza wo hasi kandi wihuta urimo ishyaka ryinshi na tekinike nyinshi, ku buryo benshi mu basesenguzi b’umupira w’amaguru batangiye kuvuga ko Umutoza Shamim n’abatoza bafatanyije bari hafi kubaka ikipe y’inzozi zabo ishobora guhatanira ibikombe bikomeye mu myaka iri imbere.

Freedom WFC yicaye ku mwanya wa 1 n’amanota 15, ikaba ikurikiwe na Rambura WFC yo ifite amanota 9.

 

Mu bice bitandatu [League] biri gukinirwamo iyi shampiyona y’abagore y’icyiciro cya kabiri, hazazamuka ikipe ebyiri muri buri League.

Bisobanuye ko zizaba ari 12 na zo zizabanza gukorana inama na Komisiyo Ishinzwe amarushanwa muri Ferwafa kugira ngo hazamenyekane uko hazakinwa imikino yamarampaka izatanga amakipe abiri azazamuka mu cyiciro cya mbere.

 

AMAFOTO

NISHIMWE Immaculee ni umwe mu bakinnyi bakomeje gufasha cyane Freedom WFC

MANIRAKIZA Clementine ni umwe mu bakinnyi bakomeje gufasha cyane Freedom WFC

MANISHIMWE Joselyne ahagaze neza cyane muri iyi minsi

MUREKATETE Joselyne ni umwe mu bakinnyi bakomeje gufasha cyane Freedom WFC

AKAYEZU Joselyne ni umwe mu bakinnyi bakomeje gufasha cyane Freedom WFC

Freedom WFC ikomeje kurwana intambara yo kugaruka muri Champion y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ni ikipe ikomeje kwigarurira imitima ya benshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *