Gakenke: Umusore n’inkumi bari bagiye mu bukwe bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yaguye mu mugezi
Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gakenke, Akagari ka Buheta, Umudugudu wa Mucuro, habereye impanuka y’imodoka ya JEEP NISSAN RAG 724 J yavaga i Kigali yerekeza i Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024, igwa mu mugezi wa Base, abari bayirimo bahita bahasiga ubuzima.
Bamwe mu baturage bavuze ko bishoboka ko ari umukobwa n’umusore bari bagiye mu bukwe bikarangira urugendo rwabo rujemo impanuka.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine yatangaje ko koko iyi mpanuka yabaye, yihanganisha umuryango w’abitabye Imana.
Ati: “Nibyo impanuka yabaye!. Ubu bamaze gukurwa mu modoka. Abitabye Imana bahise bajyanwa ku bitaro bya Nemba. Twihanganishije imiryango yababuze ababo. Birumvikana ko bari bagiye mu rugendo”.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Supertandant of Polisi Jean Bosco Mwiseneza yatangaje ko abantu babiri bose bari muri iyi modoka bahise babura ubuzima.
Ati: “Mu muhanda wa kaburimbo Kigali-Musanze habereye impanuka y’imodoka ya JEEP NISSAN yavaga Kigali yerekeza Musanze, yageze aho twavuze haruguru imodoka igwa mu mugezi wa Base, abantu babiri bari mumodoka bahise bapfa, Imirambo y’Abanyakwigendera yajyanwe mu bitaro bya Nemba gukorerwa isuzuma. imodoka iracyari mu mazi hari gushakishwa uburyo yavamo. Hatangiye Iperereza ku cyateye Impanuka”.
Mu butumwa SP Jean Bosco Mwiseneza yahaye ubutumwa abatwara ibinyabizigaa abasaba kujya batwara ku muvuduko mucye utateza ibyago.
Ati: “Ubutumwa duha abatwara ibinyabiziga, ni ukwirinda n’umuvuduko urengeje uwagenwe no kwirinda uburangare igihe batwaye ibinyabiziga”.