MUSANZE: Mu myaka isaga umunani gusa, uyu mujyi umaze kuzamura inzu zigeretse zisaga 44 kandi gahunda ngo ikaba igikomeje

Muri gahunda yo kuvugurura no gusukura umujyi wa Musanze nk’umugi wa kabiri ukurikira umujyi wa Kigali, uyu mujyi umaze kubakwamo inzu zigeretse ( z’amagorofa) zigera kuri 44 zubatswe mu buryo bw’ibyiciro bibiri ( Deux phases) mu gihe hiteguwe gutangiza ikindi cyiciro cya gatatu mu mwaka utaha wa 2025.

Mu kiganiro kigufi Rwandatoday.biz yagiranye na Perezida wa Komite y’abafite ibibanza n’amazu ashaje mu mujyi wa Musanze ari nayo ishinzwe gutanga inama no kubahuza n’inzego za Leta muri gahunda yo kuvugurura umujyi wa Musanze, Bwana Tugengwenayo Théonas, yavuze aho igitekerezo cyo kuvugurura umujyi cyavuye n’aho bigeze gishyirwa mu bikorwa.

Tugengwenayo THEONAS yavugaga adategwa

Yagize ati ” Igitekerezo cyo kuvugurura umujyi wa Musanze kugira ngo gitangire cyakomotse ku bushake bwa Leta bwo kuvugurura imijyi yunganira umujyi wa Kigali. Abanyamusanze tumaze kubona ayo mahirwe duhawe na Guverinoma y’u Rwanda no kugira ngo umujyi wacu wa Musanze nawo ube umwe muyunganira Kigali, nibwo twatangiye indendoshuri mu turere tugize umujyi wa Kigali, batwungura inama kandi tuhungukira ibitekerezo byinshi.”

Tugengwenayo Théonas yakomeje avuga ko n’isoko rinini rya Musanze rizwi nka “GOICO PLAZA” ryababereye imbarutso mu gutangira iyi gahunda yo kubaka no gusukura umujyi wa Musanze.

Umujyi wa Musanze umaze gutera intambwe yo hejuru

Yagize ati ” Abacuruzi bagera kuri 80 bo muri Musanze bari bamaze gukora igikorwa cy’indashyikirwa cyo kubaka isoko rinini rya Musanze rizwi nka “GOICO PLAZA” noneho icyo gikorwa kitubera imbarutso yo guhita dutangira kuvugurura umujyi wa Musanze, bityo dutangira mu mwaka wa 2016 mu byiciro bitandukanye ari byo twise amafaze (Phases), aho twifuje ko icyiciro cya mbere hagombaga kubakwa amazu aherereye hamwe.”

Wakwibaza ngo ese ni iki cyari kigamijwe kugira ngo aya magorofa yubakwe mu byiciro?

Tugengwenayo yagize ati ” Guhitamo ubwo buryo bwo kuvugurura mu byiciro (Phases) twari tugamije ibintu 2 birimo ko abari mu mazu agomba kuvugururwa bagombaga kubanza kubona aho bimurira ibikorwa byabo. Icya kabiri nuko ayo mazu yo muri icyo cyiciro (Phase) azaba yuzuye tugomba gufata ikindi cyiciro cya 2 nacyo kikavugururwa , ari nabyo bitanga icyizere kuri ba bantu bemerewe kubaka kuko baba babona ko amazu yabo namara kuzura batazabura abayakoreramo.”

Yakomeje agaragaza inzu z’amagorofa zimaze kubakwa , iziri kuzamurwa n’izo bateganya kuzubaka mu mwaka utaha.

Yagize ati ” Ubu tugeze mu cyiciro (Phase) cya kabiri kuko muri faze ya mbere yo yari igizwe n’ibibanza 46 ariko ubu hamaze kuzuramo inzu 31 noneho muri faze (Phase) ya 2 igizwe n’ibibanza 26 harimo inzu ziri kuzuramo n’andi mashantiye (Chantiers) ari kuzamurwa agera kuri 13 ; ubu twiteguye ko umwaka utaha tuzatangira faze (phase) ya gatatu.”

Biravugwa ko abatazubaka ibibanza byabo bazabyamburwa. Ese ni byo ?

Tugengwenayo Théonas yemeje aya makuru ariko avugako bazabanza kubagira inama, abadashoboye, hakazakurikizwa itegeko ry’imikoreshereze y’ubutaka.

Yagize ati ” Nibyo rwose, abatazubaka, ibibanza byabo bazabyakwa kuko mu itegeko ry’imikoreshereze y’ubutaka icyo bwagenewe kandi iryo tegeko rirahari, abarebwa n’iki gikorwa cyo kuvugurura umujyi wa Musanze , bose twavugako barimenyeshejwe ndetse n’undi wese warishaka yaribona akarisoma mu ngingo zaryo zose kuko hari icyo bwagenewe; wenda mu buryo bwo korohera abantu no kubafasha kugenda gake, ntitwavuga ngo rigiye guhita rishyirwa mu bikorwa ariko n’ubundi ni itegeko rya Leta , ntabwo twavuga ngo ritashyirwa mu bikorwa. Ariko nka Komite yagenewe kuba hafi bagenzi bacu muri iki gikorwa cyo kuvugurura umujyi , tubagira inama ko bitagera kuri urwo rwego rwo kubambura ubutaka. Ni nayo mpamvu mu kubagira inama hari uburyo bwinshi twagennye iki gikorwa cyo kuvugurura umujyi kikagenda neza ntawekivunnye.”

Gahunda yo kuvugurura umujyi, amasantare (Centres) y’ubucuruzi, imidugudu ndetse n’imikoreshereze y’ubutaka ntabwo ari gahunda ya Musanze gusa ahubwo ni gahunda y’igihugu.

Mu karere ka Musanze, imivuguririre y’uyu mujyi yari isanzwe ariko hatubakwa amagorofa ahubwo hubakwa amapave, guhindura ibisenge no gusiga amarangi ariko ubu inyubako zigeretse zimaze gusaga 44 mu gihe mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, uyu mujyi warangwagamo inzu z’amagorofa 3 gusa.

THEONAS UKURIYE KOMITE MU KUVUGURURA UMUGI WA MUSANZE YAVUZE BYINSHI BITARI BIZWI

 

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA JR. +250788625932/+250729506603

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *