Ese mwari muziko ishyaka riharanira kurengera ibidukikije na demokarasi mu Rwanda ryatangije imishinga y’ubworozi n’ifumbire mu turere 10?

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Perezida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda , Dr Frank Habineza, yatangaje ko nyuma y’amatora y’abadepite nay’umukuru w’igihugu yatumye iri shyaka rigumana imyanya ibiri mu nteko , ko ubu bari gushyira mu bikorwa bimwe mu bitekerezo iri shyaka ryagararagazaga mu gihe biyamamazaga, gukora imishinga mu bworozi bw’amatugo magufi, gutunganya ifumbire y’imborera hagamijwe kuzamura imibereho y’abaturage , iterambere ndetse bigakorwa harengerwa ibidukikije, aho ku kubitiro bahereye mu turere 10.

Muri iki kiganiro Dr Frank Habineza, yavuze ko ishyaka ryabo ryafashe icyemezo cyo gufasha imishinga y’abagore n’urubyiruko iri mu turere 10 tubarizwa mu ntara 4 n’umujyi wa Kigali , aho buri ntara hafashwamo imishinga mu turere 2 igamije kuzana iterambere rirambye no gufasha guhindura ubuzima bwabo baniteza imbere.

Ati “ twafashe icyemezo cyo gutera inkunga uturere 10, aho twafashe uturere 2 muri buri ntara n’umujyi wa Kigali, ni imishinga ijyanye no kwiteza imbere. Iyi mishinga yitezweho gukorwa harengerwa ibidukikije, twaricaye turatekereza , ko twahoraga tubwira abanyarwanda ko tuzashyiraho gahunda zo kurwanya ubukene,duhanga imirimo mu turere, hehe, hose ? urubyiruko no mu bagore,tukazabikora dute? Kubikora kugirango bigerweho nuko hari ibyo igihugu kigomba kwigomwa duhanga imirimo mu buryo bufatika.”

Akomeza avuga ko byose byanditse muri manifesto y’ishyaka kandi ko batekereje ko imishinga ikwiye gutangira ihereye mu barwanashyaka babo, ari nabwo basanze mu bushobozi buke ishyaka rifite bagomba kubusaranganya n’abakoze iyi mishinga kugirango ibashe kubateza imbere cyane ko hari n’intego yuko bakora ibikorwa bifite aho bihuriye n’ibidukikije. Umwanzuro ukaba warafashwe mu kwezi kwa 10 ari nabwo hatangiye gutera inkunga iyi mishinga.

Nteziryayo Thomas, ufite umushinga mu w’ubworozi mu karere ka Huye , avuga ko yishimiye amahugurwa yahawe ku Korora amatungo magufi arimo inkoko, ihene n’inkwavu, avuga ko yungutse ubumenyi buhagije kandi bushobora kumuteza imbere , arwanya imirire mibi ndetse akaba yamenye n’uburyo bwo gukora ubu bworozi anarengera ibidukikije.

Yabonye ubumenyi ku kuba ubworozi bw’inkoko bushobora gutanga umusaruro mu gihe gito, uburyo ibiraro by’inkwavu byubakwa kandi bigatanga umusaruro , ku buryo yungutse uko yakora ubu bworozi agakora ku ifaranga ndetse akanagemurira amasoko.

Iyakaremye Jean Deamcsene, nawe wari witabiriye amahugurwa, akaba n’umuhuzabikrwa w’ishyaka wa DGPR ku rwego rw’umurenge wa Rwaniro, avuga ko amahugurwa yakurikiranye yerekeranye n’umushinga w’amatungo magufi arimo inkoko n’inkwavu, bugiye kumufasha korora amatungo magufi no kurengera ibidukikije.

Frank Habineza avuga ko tariki ya 09 Ukuboza 2024 aribwo batangiye igikorwa cyo gusura no kugenzura imishinga no guhugura abafite imishinga yatewe inkunga cyahereye mu karere ka Huye ndetse bazagera mu turere twose 10 turimo Huye,Ruhango,Musanze,Rwamagana,Nyamasheke,Karongi,Gatsibo,Gicumbi Kicukiro na Nyarugenge. Buri karere kose kari gafite amahirwe kandi utundi turere tutatoranyijwe iyi mishanga izagerayo ndetse kugeza no mu mirenge.

Uturere 10 twatoranyijwemo imishinga , 9 twakoze imishinga y’ubworozi bw’amatungo magufi, naho akarere ka Karongi hatoranywamo umushinga wo gutunganya ifumbire y’imborera . Frank Habineza avuga ko iyi fumbire mborera ari mu rwego rwo kurengera ibidukikije kandi hagamijwe gukora ubihinzi bukoresheje ifumbire itazana ingaruka ku biribwa cyangwa ngo ubiriye bimutere indwara ziva ku mafumbire mvaruganda.

DORE AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUHANGO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *