Umuhanzi witwa USENGIMANA Patrick akaba n’umubyinnyi gakondo yahinduye umuvuno yerekeza mu bindi. SOMA INKURU IRAMBUYE HANO

Rwiyemezamirimo w’umunyarwanda, USENGIMANA Patrick uba mu mujyi wa Montreal mu gihugu cya CANADA yahinduye umuvuno kugira ngo arusheho kwiteza imbere anafashe n’abandi kugira iterambere rirambye babaho mu nyubako nziza kandi bitabasabye imbaraga nyinshi.

Uyu Rwiyemezamirimo USENGIMANA Patrick uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, whatsap, Instagram … Ku mazina ya AKINTORE Patrick nk’umunyarwanda ukomoka mu gihugu cy’u Rwanda, umujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru wize mu Rwanda amashuri abanza n’ayisumbuye ariko Kaminuza akayiga muri Amerika, arishimira uburyo agenda atera imbere bitewe no kwihangira imirimo.

Ku murongo wa Telefoni, avuga na RWANDATODAY, yagize ati:” Ndi Umunyarwanda wavukiye Kacyiru mu mujyi wa Kigali, nize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda noneho Kaminuza nyigira mu mahanga (Amerika). Mu mibereho yanjye, natangiye mbyina imbyino gakondo mu itorero rya Kacyiru, nzamuka mu <Indahemuka>, nkomereza mu <Inkomezamihigo> noneho nsoreza mu <Inganzo ngari>.”

Yakomeje avuga ko akigera muri Amerika yakomeje umwuga we w’ubuhanzi no kubyina imbyino gakondo ubwo yari muri Amerika mu myaka ine yose yamaze yo ariko ngo abonye ko bitinjiza amafaranga neza, yigiriye inama yo kwinjira mu yindi gahunda ariyo yo kugura no kugurisha ibibanza n’inzu hirya no hino harimo no mu Rwanda kandi ngo biramwungura cyane.

Yagize ati:”Nkiri mu Rwanda hari amahirwe ntabonaga menshi yo kuba nagira ubushobozi bwo gukora iyo Business ariko aho nahereye i Montreal muri CANADA nashakishije ibya ngombwa byo gukora, ndiga, nshakisha n’ubundi bumenyi butandukanye noneho aho ndangirije kwiga, natangiye akazi mbika amafaranga aribwo natangiye kugura ibibanza no kubigurisha kandi nkabona ko bigenda neza, bikampa n’amafaranga cyane.”

Ku bw’amatsiko y’umunyamakuru wa RwandaToday, yabajije Rwiyemezamirimo USENGIMANA Patrick igihe amaze akora uyu murimo w’ibibanza amaze kugura no kugurisha maze asubiza ko amaze kuba inararibonye muri uyu murimo.

Yagize ati ” Maze Umwaka n’igice nkora aka kazi nkaba mfite ibibanza bitandatu(6) mu karere ka Bugesera, kimwe(1) i Nyamirambo ku rya nyuma mu mujyi wa Kigali n’ibindi i Masaka mu karere ka Kicukiro, bityo uwakenera kimwe cyangwa byinshi muri ibyo bibanza yampamagara kuri Telefoni igendanwa +14382290169 cyangwa akanyandikira kuri E-mail yanjye ariyo Akintorepatrick2@gmail.com kubera ko niyo nkoresha kuri Facebook.”

Yasoje avuga ko uwabenguka kimwe mu bibanza byavuzwe haruguru yamuhamagara kuri nomero ziri hejuru cyangwa akamwandikira kuri email bakumvikana bitabasabye abaranga inzu n’ibibanza (Commissionnaires) ahubwo ko bumvikanye yamuhuza n’umuntu uri mu Rwanda, akakimugezaho noneho yashima akishyura kandi agahita akorerwa ihererekanya butaka mu buryo butagoranye.

DORE AMWE MU MAFOTO YUYU MUHANZI WAHAGARITSE KUBYINA GAKONDO AKAJYA MUBYO KUBAKA:

 

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *