Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye abayobozi gukangurira abaturage kwirinda ubusinzi

Mu ntara y’Amajyaruguru habereye inama nyunguranabitekerezo ku mibereho myiza y’abaturage. Aho yatangijwe na Bwana Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice asaba abitabiriye Kujya bihutisha gahunda yo kubakira inzu abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, Gukaza ingamba mu kubungabunga umutekano w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gushyira ingufu muri gahunda zitandukanye zigamije kuvana abaturage mu bukene, Kwegera no gufatanya n’abafatanyabikorwa gukura abaturage mu bukene, bigatangirira mu igenamigambi.

Abitabiriye iyi nama bari baturutse mu turere dutanu tugize Intara y’amajyaruguru

Gusobanurira abaturage uruhare rwabo mu kwikura mu bukene, Guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi no gushishikariza abashoramari gushora imari muri uru rwego, Kwimakaza isuku no kuyigira umuco ahantu hose, Gukangurira abaturage kwirinda ubusinzi, Gukangurira abaturage kwitabira kwipimisha indwara zitandura, Gukangurira abaturage kuboneza urubyaro, Gukangurira abaturage kujyana abana ku ishuri bose bagejeje igihe cyo gutangira.

Bamwe mu bayobozi buturere bari bitabiriye

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko iyo mibereho myiza y’abaturage uko ihagaze mu byiciro bitandukanye ari nako hafatwa ingamba zigamije kuyiteza imbere hagamijwe ko irushaho kuba myiza yakomeje asaba abitabiriye kuba maso bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ikomeje kugaragara muri iyi minsi, aho bakomeje kwibasirwa babwirwa amagambo mabi ahembera urwango n’amacakubiri abandi bakicwa ndetse bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo.

Iyi nama yigiwemo byinshi bitandukanye

Bamwe mu itabiriye iyi nama batanze ibitekerezo bitandukanye biganisha ku ngamba zo gutuma ibibazo bihari bitandukanye birebana n’imibereho y’abaturage byakemurwa kugira ngo babashe kurushaho kugira imibereho myiza no kwiteza imbere mu miryango yabo.

Abitabiriye iyi nama, bagejejweho ibiganiro bitandukanye birimo: Ikiganiro ku mibereho y’abacitse ku icumu rya Jenoside mu Ntara y’amajyaruguru no mu Gihugu cy’uRwanda, Uruhare rw’Abafatanyabikorwa mu guteza imbere abaturage na Gahunda zihari zo gufasha abaturage kwivana mu bukene bakajya mu bukire.

Abitabiriye batandukanye

Laetitia ubwo yaganizaga itangazamakuru
Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice ubwo yaganizaga itangazamakuru

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *