Akarere ka Rubavu kitabaje RIB mu gushaka irengero ry’amafaranga gaha ikipe ya Etincelles

Iyi kipe isanzwe ifashwa n’Akarere ka Rubavu kayigenera arenga miliyoni 120 Frw buri mwaka, nubwo ubuyobozi bwayo buvuga ko adahagije kuko bukenera agera muri miliyoni 350 Frw.

Akarere ka Rubavu kamaze kwandikira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) gasaba ko abayobozi ba Etincelles FC bakurikiranwa ku ikoreshwa nabi no kunyereza amafaranga kagenera iyi kipe.

Kuva ku mugoroba wo ku wa Mbere, Ni mugihe ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ntacyo karatangariza itangazamakuru kuri iki kibazo, kuko Umuyobozi w’Akarere, Mulindwa Prosper, ntiyitaba telefoni ndetse ntiyasubije ubutumwa bugufi yandikiwe.

Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, na we atigeze avugisha itangazamakuru mu nshuro zose twagerageje akaduha impamvu zitandukanye.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeye ko “ikirego cyakiriwe tariki ya 16 Ukuboza, kigiye gusesengurwa.”

Amakuru avuga ko amafaranga Akarere ka Rubavu gashinja abayobozi ba Etincelles FC gukoresha nabi afite aho ahuriye n’ayaguzwe abakinnyi b’abanyamahanga.

Nyuma y’imikino 13 imaze gukinwa muri Shampiyona, Etincelles FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 12, irusha amanota abiri Kiyovu Sports ya nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *