GICUMBI: Green Party yasuye umushinga w’ubuhinzi bw’ibirayi n’ibigori wakozwe n’abarwanashyaka
Uyu munsi kuwa 5 Tariki ya 20 Ukuboza 2024, Perezida w’ishyaka riharanira kurengera ibidukikije mu Rwanda Hon. Amb. Dr. Frank Habineza yasuye akarere ka Gicumbi ko mu ntara y’amajyaruguru kayobowe na Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice mu rugendo yari kumwe na bamwe mu bayobozi b’ishyaka mu gikorwa cyo gusura umushinga w’ubuhinzi bw’ibirayi n’ibigori wakozwe n’abarwanashyaka.
Abarwanashyaka bahuguwe uko bacunga neza umushinga wabo ndetse bongera kwibuntwa amahame n’imyitwarire bigenga Green Party basabwa kubigenderaho kugira ngo bazabashe kugera ku ntego zabo badatezutse.
YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA JR.