Rubyiruko ndabasaba gukorana na BDF mureke kwishora muri Bank Rambert – Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice

Kuri uyu wa gatanu Taliki ya 20 Ukuboza 2024 mu Karere ka Musanze habereye ubukangurambaga bufite insangamatsiko igira iti:”Birashoboka na BDF” bwari bwateguwe n’Ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere (BDF) bwari bugamije gukangurira abatuye Intara y’amajyaruguru kurushaho kumenya no kwitabira serivisi zitangwa niki Kigo kizwi ku izina rya BDF gikorera mu Rwanda rwose.

Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Muri ubu bukangurambaga iki Kigo kizwi ku izina rya BDF hagaragajwe Serivisi gitanga harimo: ingwate ku nguzanyo, Inkunga nyunganizi ku mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, Ishoramari mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, Kongerera Ibigo by’imari biciriritse na SACCO ubushobozi, Ikodeshagurisha, Ubujyanama.

Zimwe muri Serivise BDF itanga

Umuyobozi Mukuru wa BDF Bwana Vincent MUNYESHYAKA yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kuzamura umubare w’ababona serivisi zitangwa na BDF kurushaho kumenyekanisha inshingano za BDF na serivisi itanga ndetse no kunoza imikoranire n’abakorana na BDF bakarushaho kwishimira serivisi BDF itanga.

Vincent MUNYESHYAKA

Uyu muyobozi wa BDF yagize ibyingenzi bitatu byiki Kigo ayobora mu gihe cy’imyaka 13 kimaze gikorera mu Rwanda agira ati:” Icya mbere nuko twashyira imbaraga muri serivise yacu y’ingwate uko bigaragara ikoreshejwe neza bituma Bank zigira ubuahobozi bwo gutanga amafaranga menshi rwose iyo turimo kuvuga abitabira serivise zimari nibura twakagombye kureba ababona inguzanyo bafite n’imishinga bashira mu bikorwa iyi serivise rero izatuma dukomeza kubafasha bihagije .

DG wa BDF Bwana Vincent MUNYESHYAKA yatangarije byinshi abanyamakuru

Icya kabiri nugukomeza kubaka ubufatanye n’imikoranire myiza n’abandi kubera yuko iki ni igihugu kimaze gutera imbere nk’igihugu kimaze gutera imbere haba hari imishinga myinshi buri muturage aba ashaka gutera imbere n’ukugira ngo amafaranga akenewe kugira ngo ajye muri iryoshoramari aba ari menshi cyane ntabwo twavuga ko hari ikigo kimwe cyayabona ahubwo birasabwa ko BDF ikomeza gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo tubashe kubona ayo mafaranga ariko ibindi nino gukomeza kubaka ikigo cya BDF natwe tugakoresha ikoranabuhanga mu buryo buhagije ikoranabuhanga impamvu turivuga urebye ni impamvu nk’ebyiri arizo:” Ryihutisha serivise uburyo aho wakoreshaga nk’icyumweru ushobora nko kohereza umuntu amafaranga kuri fone ye ibyo turimo kubitekereza ko byakihuta, Icya kabiri ni uko worohereza nusaba serivise kuzenguruka mu nzego nyinshi no mu bantu benshi uba uborohereza serivise ariko uba woroshya uburyo bwa Ruswa cyangwa n’ubundi bwo gukoresha nabi amafaranga urebye rero, tugomba no kubaka ikigo gikora neza kugira ngo tugere ku nshingano zacu”.

Mugabowagahunde Maurice ubwo yaganizaga abitabiriye ubu bukangurambaga

Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice ubwo yaganizaga itangazamakuru yabajijwe ku kibazo cya Bank Rambert agira icyo akivugaho agira ati:”Iyo nsuzumye nsanga akenshi biterwa no kubura amakuru ugasanga koko hari abaturage bake bakorana na BDF kandi nkuko twabigaragarijwe na BDF wumva bafite ubushobozi bwo kuba bafasha abaturage bacu kwikorera imishinga ndetse no kuyitera inkunga kugira ngo ibafashe mwiterambere rirambye. Iyo babuze amakuru rero nibwo usanga bamwe bajya mu bikorwa bitari byiza harimo mubyo bita urunguze ruzwi ku izina rya Bank Rambert ni uburyo butemewe icya mbere bibasaba inyungu nyinshi ugasanga benshi cyane bananiwe no kwishyura amafaranga bafashe bikabanajyana mu manza no gutakaza n’imitungo mike bari basigaranye. Ubwo rero urubyiruko n’abandi muri rusanjye turabashishikariza gukorana na BDF uko hari indi mishinga bafatira ku nyungu iri hasi cyane dore kuri Bank Rambert ho basabwa inyungu yijana ku ijana”.

Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe cyerekeranye na Bank Rambert kibangamiye abaturage ayobora

 

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *