Uturere 3 two mu mujyi wa Kigali tuzakora ibijyanye n’ubudozi no gutegura ibirori N’aho utundi 8 bafite imishinga y’ubworozi n’ubuhinzi – Ubuyobozi bwa Green Party
Abayobozi b’ishyaka DGPR bamaze igihe cy’ibyumweru bibiri basura uturere dutandukanye mu ntara zose z’u Rwanda aho bari mu gikorwa cyo gusura abarwanashyaka bafite imishinga, y’ubucuruzi no gutegura ibirori, ubuhinzi n’ubworozi kandi bitezweho gutanga umusaruro uhagije kandi bukabyara inyungu no guteza imbere abaturage.
Umushinga w’ubworozi bw’inkoko: Amatotoro yazo azakoreshwa mu buhinzi cyo kimwe n’ingurube byitezweho ko izatanga ifumbire izafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Uturere turi gukorerwamo imishinga ni Kicukiro , Nyarugenge,Gasabo bazakora ibijyanye n’ubudozi ndetse no gutegura ibirori. Nyamasheke , Karongi, Gatsibo,Rwamagana, Huye , Ruhango,Musanze na Gicumbi. Usibye Karongi iri gukora umushinga w’ifumbire mborera n’abaturuka mu mujyi wa Kigali bagiye mu bucuruzi no gutegura ibirori abandi bose bafite imishinga y’ubworozi n’ubuhinzi.
Hon Amb Dr Frank Habineza, avuga ko iyi mishinga yakozwe yose ishingiye ku cyerecyezo cy’igihugu ku buryo byitezwe ko iterambere rizagerwaho, hazabaho uruhererekane rw’iterambere kuri bose kuko amafaranga amwe azajya agaruka akajya guhabwa abanda bo mu tundi turere.
Nyuma yo gusura uturere turenga 10, no guhugura abarwanashyaka bakoze imishinga yo kubateza imbere basanze hari abatangiye kubona inyungu ku mishanga yabo kandi ko biteze ko mu gihe gito hazaba hamaze kugaragara impinduka aho batuye hirya no hino.
Akomeza avuga ko abakoze iyi mishinga bose biganje mu bagore n’urubyiruko hagamijwe guhanga imirimo mishya nkuko biri mu cyerecyezo gishya cy’igihugu NST2. “bose bahisemo ibyo gukora ibitandukanye aho nkabo mu mujyi bihatiye gukora ubucuruzi burimo gukora imyenda ya made in Rwanda no gutegura ibirori , mu gihe abo mu ntara benshi bakoze ubworozi n’ubuhinzi.
Hon Amb Dr Frank Habineza, yemeza ko inkunga DGPR yatanze bizeye ko izabyazwa umusaruro kandi ikazateza imbere abarwanashyaka ndetse n’abanyarwanda muri Rusange. Iyi mishinga kandi izakorwa mu buryo bunoze bwo gukomeza kurengera ibidukikije nkuko bisanzwe mu ntego z’ishyaka.
YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA JR.