Gakenke: Abaturage bishimiye gusoza umwaka mu gitaramo bateguriwe n’Urubyiruko kubufatanye na FXB Rwanda

Kuwa gatanu taliki ya 27/12/2024 mu Karere ka Gakenke habaye igitaramo ngarukamwaka cyateguwe kubufatanye n’umuryango udaharanira inyungu FXB Rwanda ku nsanganyamatsiko igira iti” “Rungano, twese tujyanemo mu bikorwa biteza imbere Igihugu cyacu”.

Muri iki gitaramo kandi hanakozwe ubukangurambaga bwo gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

 

Muri iki gitaramo cyo gusoza umwaka wa 2024 cyitabiriwe n’umuhanzi MICO the Best n’abandi bahanzi batandukanye bo mu Karere ka Gakenke aho hatangiwemo ubutumwa bwifuriza abaturage Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2025,banibutswa ko bakwiye kuzirikana ko icyorezo cya SIDA ntaho cyagiye kuko hirya no hino hakigaragara ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, madamu Mukandayisenga Vestine yavuze ko hari abibeshya ko Gakenke ari Akarere k’icyaro bakumva ko bakishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi. Yavuze ko bafite abakobwa/abagore bicuruza (abo bakunze gutazira akazina k’indangamirwa), anongeraho ko hari n’abagabo baryamana bahuje ibitsa (abitwa abatinganyi), bityo ngo bikaba bitiza umurindi ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

 

Ati: “Dufite uduce twinshi usanga abantu bakomeje gutera imbere kandi uko batera imbere ni nako bakenera kwishora mu mibinano akenshi itanakingiye. Reba nka Ruli ni ahantu hacukurwa amabuye y’agaciro ku buryo ubusambanyi buhiganje, ni yo mpamvu rero turi mu bukangurambaga tureba ko abaturage bacu basobanukirwa bagafata ingamba zikakaye zo kwirinda ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA”.

 

Leta y’u Rwanda yihaye ingamba ko mu mwaka wa 2030 izaba yaranduye burundu ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA. Akarere ka Gakenke nako kakaba kari muri uwo mujyo kuko gateganya ko muri uwo mwaka nta muturage wako uzaba acyandura Virusi itera SIDA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *